Ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’iza Mozambique, ziheruka kurokora abagore n’abana 87 bari barashimuswe n’ibyihebe mu karere ka Macomia ho mu ntara ya Cabo Delgado mu majyaruguru ya Mozambique.
Izi ngabo zarokoye aba bantu nyuma y’igitero zagabye ku birindiro by’umwanzi biri mu mashyamba ya Quinterajo, ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu.
Carta de Moçambique yisunze amakuru yahawe n’inzego za gisirikare, yavuze ko muri 87 babohowe harimo abagore 60 n’abana 27, barimo abahungu 18 n’abakobwa icyenda.
Mu gutabara aba bantu kandi ingabo zishe abarwanyi batanu bari barinze biriya birindiro.
Aba 87 barokowe nyuma y’amatsinda abiri y’abagore barimo abari baratewe inda ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zabohoye mu cyumweru gishize.
Magingo aya ibikorwa byo gushakisha abandi bantu baba barashimuswe na biriya byihebe biracyakomeje, na cyane ko bivugwa ko hari ibindi birindiro bikomeye by’abitwaje intwaro biri mu gace ka Namaluku.
Ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri w’iki cyumweru ni bwo Ingabo za RDF, iza Mozambique ndetse n’iza SADC zatangiye Operasiyo karahabutaka yo guhiga ibyihebe mu gace ka Quiterajo muri Macomia, agace kuri ubu gafatwa nk’indiri y’ibyihebe.
Ibikorwa byo guhiga bariya barwanyi byaje nyuma y’uko mu ntangiriro z’iki cyumweru abarwanyi 15 bahisemo kurambika intwaro bakishyikiriza inzego za gisirikare, ndetse bakanatanga amaakuru y’ingenzi ku bahoze ari bagenzi babo.
Bivugwa ko ingabo zigendeye ku makuru zahawe na bariya barwanyi, zahise zitangiza ibikorwa byihuse byo guhiga ibirindiro by’ibyihebe bise Siri III.
Ni nyuma y’uko ibirindiro byo muri Siri I na Siri II byasenywe mu minsi yashize n’ingabo zatangiye guhashya ibyihebe kuva muri Nyakanga, mu turere twa Mocímboa da Praia, Muidumbe, Palma na Macomia kuri ubu ziherereyemo.
Umwe mu bakora mu nzego za gisirikare, yabwiye Carta de Moçambique ko abarwanyi bayamanitse basobanuye ko ababakuriye bari barababwiye ko batitaye uko ibintu bimeze, nta wemerewe kuva mu bwihisho bwe.
Ngo bunze mo ko ngo n’ubwo ibyihebe byabura ibikoresho aho biri mu birindiro, nta wemerewe kuhava ko ahubwo agomba kuhaguma kugeza apfuye.
Biteganyijwe ko mu gihe cya vuba igisirikare cya Mozambique kizatangaza umusaruro wavuye muri biriya bitero bya gisirikare.


