Mozambique: Umugaba mukuru wa FADM yagereranyije RDF na gaze

Sangiza iyi nkuru

Umugaba mukuru w’Ingabo za Mozambique, Maj. Gen. Tiago Alberto Nampele, yatangaje ko inyeshyamba zifitanye isano na Leta ya Kisilamu mu Ntara ya Cabo Delgado zatsinzwe, kandi ibice hagati ya 90% na 95% byari byarigaruriwe n’izi nyeshyamba byabohojwe bitekanye, ashimira Ingabo z’u Rwanda avuga ko bigiyeho byinshi.

Ibisigisigi by’inyeshyamba ubu biri mu ishyamba rya Catupa, mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’akarere ka Macomia, aho bakorera mu matsinda mato.

Ibisigisigi ubu bivugwa ko bibarirwa hagati y’abarwanyi 200 na 250 nk’uko iyi nkuru dukesha ikinyamakuru Independent Online cyo muri Afurika y’Epfo ikomeza ivuga.

Ku wa Kabiri, Maj Gen Nampele yabwiye abanyamakuru mu mujyi wa Mocimboa da Praia ku cyambu ko vuba aha bazagaba igitero cyo gukura muri ako gace inyeshyamba zose zisigaye.

Maj. Gen. Nampele yagize ati: “Icyo duteganya gukora ni uburyo dushobora gutangira igitero kandi muri iki gihe twamaze gutegura gahunda n’Ingabo z’u Rwanda.”

Ati: “Mu byukuri twamenyeshejwe ko umwanzi aherereye mu mashyamba ya Catupa aho bari mu matsinda mato. Ibyo rero duteganya ubu, mbere ya byose, turagerageza kubabuza kubona ibiryo. ”

Yavuze ko inyeshyamba zitagikora zivuye mu nkambi cyangwa mu birindiro.

Ati: “Mu by’ukuri nta birindiro ahubwo ni amatsinda macye y’abaterabwoba bagenda mu matsinda mato. Bari mu matsinda mato cyane kandi ntabwo bibumbiye mu nkambi. Bigabanyije mu matsinda abiri, ”

Yashimye abashinzwe umutekano b’u Rwanda (RSF) kuba barafashije Ingabo za Mozambique gutsinda iterabwoba.

RSF (Rwanda Security Forces) igizwe n’ingabo z’u Rwanda na Polisi y’igihugu y’u Rwanda.
Ati: “Twigiye byinshi ku Rwanda. Byari nka gaze. Urashobora kugira amashyiga; urashobora kugira ibyo kurya. Ariko niba udafite gaze ntacyo wateka, ”

Yakomeje agira ati: “U Rwanda rero rwatubereye gaze, baduhaye imbaraga kandi dufatanyije, urutugu ku rundi, twakoze ibyo twakoze kandi n’ubu turacyabikora dufatanyije. Kubw’ibyo rero twize byinshi. ”

Ku wa Gatandatu, Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig. Gen. Ronald Rwivanga yavuze ko inyeshyamba zitagifite ubushobozi bwo kugira aho zifata muri Mozambique kuko zacitse intege ku buryo bugaragara.

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. Mozambique: Umugaba mukuru wa FADM yagereranyije RDF na gaze
    Let’s take this apportunity and Thank (RSF RDF), for their well done work in the land of our friend,Mozambique. Hail brotherhood of people of Rwanda and people of Mozambique

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *