Mpaga Etincilles FC yatewe na Musanze FC yakoze kuri SG wayo

Sangiza iyi nkuru

Umunyamabanga Mukuru w’Ikipe ya Etincilles FC, Kabanda Innocent, yeguye ku nshingano ze nyuma y’imunsi ibiri iyi kipe itewe mpaga na Musanze FC.

Ku wa Kabiri w’iki cyumweru ni bwo iriya kipe y’i Rubavu yatewe mpaga y’ibitego 3-0 na Musanze FC yari yayisuye, nyuma yo kubura imbangukuragutabara ku kibuga cya Stade Umuganda.

Kabanda yeguye nyuma y’uburangare bwatumye iriya kipe iterwa mpaga.

Mu busanzwe Etincilles FC isanzwe ifitanye imikoranire n’ibitaro bya Gisenyi bisanzwe biyitiza ambulance ku mikino yakiriye.

Amakuru avuga ko ku wa Kabiri w’iki cyumweru mbere y’uko Etincilles FC yakira Musanze FC, ubuyobozi bw’ibitaro bya Gisenyi bwahamagaye Kabanda Innocent ngo bumumenyeshe ko imbangukuragutabara itari buboneke kuko izihari zajyanye abarwayi, gusa ntiyabasha gufata telefoni ye ngendanwa.

Ibitaro ngo byashatse uwo bimenyesha ko itaboneka ngo hashakwe indi, ariko bibura Umunyamabanga Mukuru basanzwe bavugana.

Iminota y’umukino yageze iyi mbangukiragutabara itaraboneka harengaho n’indi 15 iteganywa n’amategeko, Etincilles FC birangira itewe mpaga ku bitego 3-0.

Ni mpaga yatumye Etincilles FC ijya ku mwanya wa 15 n’amanota ane yonyine, ikarushwa amanota 11 na Musanze FC ya mbere.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *