Umunyapolitiki Twagiramungu Faustin, ashimira bamwe mu bagiye bakurikirana ubuzima n’iby’urupfu rw’umwami Kigeli V Ndahindurwa, gusa atangaza ko Pasiteri Esra Mpyisi atamuzi, gusa ngo yajyaga yumva avugwa n’abitwaga Abakannyi b’iNyanza.
Ati: “Sinabura gushimira cyane pasiteri Mpyisi, kandi sinamushimira wenyine, nashimira na Benzige, Benzige we aranzi twagiye duhura kensha nka gatatu i Washington, Mpyisi we simuzi numva ngo ni ikirangirire, numvaga avugwa n’abakannyi b’i Nyanza twabanye”. Abanyamihango b’i Bwami, Abakannyi babaga bashinzwe kurara izamu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Yakomeje avuga ko aba bantu uko ari babiri bazi amateka y’umwami Kigeli, ndetse ko ntawe ukwiye kubishidikanyaho, akaba yarabasabaga gukora ibishoboka byose ngo umwami azahambwe i Rwanda.
Ati:Numva umugogo w’umwami Kigeli wataha mu Rwanda, aguye ku rugamba nibyo, ariko ntabwo umwami Kigeri yaguye ku rugamba, ngirango icyamujyanye muri Amerika birumvikana ni amateka y’u Rwanda”.
N’ubwo Twagiramungu avuga ko atazi Mpyisi ahubwo ko yagiye amwumvana abandi, benshi bashakaga kugira byinshi bamenya kuri Kigeli begeraga uyu musaza Mpyisi w’imyaka 92 y’amavuko, gusa akaba yarahakanye ko atari Umuhindiro ubwo yabazwaga n’intagazamakuru ku iby’itaha rye, agasubiza ko byabazwa Abahindiro.
Mpyisi washimangiraga ko atari Umuhindiro, nyuma yaje gutungura benshi agaragaye ari kumwe n’abo mu muryango wa Kigeli ahubwo ariwe utungwa mikoro cyane asobanura ibizakurikira nyuma y’itaha ry’umwami.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ese Kigeri azatabarizwa he?
Mu gihe umuryango wa Kigeli wakomeje gusigana gufata umwanzuro waho azatabarizwa, urukiko rwo muri Leta ya Virginia muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni rwo ruzafata icyemezo cy’aho uzatabarizwa. Biteganyijwe ko icyo cyemezo kamarampaka kizafatwa ku wa 03 Mutarama 2017.
Itangazo ryavuye muri bamwe mu bagize umuryango w’umwami ryasinywe na Speciosa Mukabayojo, mushiki w’umwami Kigeli V, na Christine Mukabayojo, Kigeli abereye se wabo, rivuga ko “ kuva babiri gusa mu bavandimwe bawo, batambamiye icyifuzo cy’umuryango wacu, byabaye ngombwa ko twitabaza inkiko zo muri Amerika aho yatangiye, nk’uko amategeko yaho abitegany a.”
Iryo tangazo ryasohotse ku wa kane tariki ya 25 Ugushyingo 2016, rikomeza ryizeza Abanyarwanda nta gushidikanya ko umwami azatabarizwa mu Rwanda.

Inkuru bifitanye isano:
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Theoneste/Bwiza.com


