Mr Rwanda yasuzumye ibyangombwa bya Super Manager, isanga afite imyaka 23

Sangiza iyi nkuru

Abarimo gutegura irushanwa ry’umuhungu w’Umunyarwanda uhiga abandi mu bwiza, Mr Rwanda, baremeza ko basuzumye ibyangombwa bya Gakumba Patrick wamamaye nka Super Manager, basanga koko afite imyaka 23 y’amavuko.

Mu Kuboza 2021 ni bwo abitabira iri rushanwa rigiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya mbere batangiye kwiyandikisha. Mu by’ibanze basabwaga harimo kuba bafite imyaka iri hagati ya 18 na 30 y’amavuko.

Ku ikubitiro, Super Manager wakoze akazi ko kureberera inyungu z’amakipe y’umupira w’amaguru, abahanzi ndetse na we akaba ari umuhanzi, ari mu biyandikishije, ndetse abwira itangazamakuru ko ari umwana w’imyaka 23 y’amavuko.

Muri icyo gihe, imyaka ye yashidikanywagaho, kuko hari n’abakekaga ko yaba arengeje 30 isabwa kugira ngo umusore yemererwe kwitabira iri rushanwa.

Gusa Byiringiro Moïse uyoboye ikigo kiri gutegura iri rushanwa kuri uyu wa 20 Mutarama 2022 yagiranye ikiganiro na BTN TV, avuga ko basuzumye ibyangombwa bya Super Manager, basanga koko afite imyaka 23 y’amavuko.

Byiringiro yagize ati: “Super Manager yariyandikishije mu irushanwa. Imyaka 23 yavuze ni yo twabonyeho.”

Kugeza ubu abasore baracyiyandikisha, iki gikorwa kikazarangira tariki ya 28 Mutarama. Abamaze kucyitabira barabarirwa muri 800.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *