Ikigo cy’itumanaho cya MTN Uganda cyashyize ku isoko imyanya itatu yo hejuru muri iki kigo yakoragamo abanyamahanga batatu barimo Umunyarwandakazi baherutse kwirukanwa muri iki gihugu bashinjwa ibikorwa bigamije guhangabanya umutekano w’igihugu.
Imyanya yatangajwe mu itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu ikeneye abayikoramo ni Umuyobozi ushinzwe mobile money, umuyobozi ushinzwe ubucuruzi no gukwirakwiza n’umuyobozi ushinzwe kwamamaza.
Ni imyanya yari irimo Umutaliyanikazi, Elsa Mussolini wari ukuriye ibijyanye na Mobile Money, Umufaransa, Olivier Prentout wari ukuriye ibijyanye no kwamamaza n’Umunyarwandakazi, Annie Bilenge Tabura wari ushinzwe ibijyanye n’ubucuruzi. Birukanwe ku butaka bwa Uganda muri Gashyantare bashinjwa kwivanga mu bikorwa bigamije guhungabanya umutekano w’igihugu.
Iyi nkuru dukesha urubuga rwa The Observer ariko iravuga ko umwanya w’umuyobozi mukuru (CEO) wakoragamo Umubiligi Wim Vanhelleputte wo ntabwo washyizwe ku isoko nyuma y’aho ubuyobozi bukuru bwa MTN bwagennye Gordian Kyomukama ngo abe ari we umusimbura.
Iyi nkuru ikaba ikomeza ivuga ko ariko hari amakuru yumvikanye mu cyumweru gishize ko Perezida Museveni yemereye Vanhelleputte, bivugwa ko yashatse umugore w’Umugandekazi ndetse akaba anafite ubwenegihugu bwa Uganda, kugaruka muri Uganda nyuma y’inama yagiranye n’Umuyobozi Mukuru wa MTN Group, Rob Shuter, Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya MTN Uganda, Charles Mbire ndetse na CEO Kyomukama.


