MTN yizeye ko izakemura ibibazo RURA yagaragaje mbere y’igihe ntarengwa yahawe

Sangiza iyi nkuru

Ikigo cy’itumanaho cya MTN Rwandacell PLC kivuga ko kizakemura ibibazo birimo bitatu urwego rw’igihugu ngenzuramikorere, RURA rwagaragaje, mbere y’igihe ntarengwa cyahawe.

Mu itangazo RURA yasohoye kuri uyu wa 23 Kanama 2021, yagaragaje ibibazo MTN yananiwe gukemurira abakiriya bayo birimo: amarezo make, kwikupa k’umurongo w’itumanaho no kuvugana amajwi ntiyumvikane.

Uru rwego rwategetse iki kigo kuba cyakemuye ibi bibazo mu mujyi wa Kigali bitarenze tariki ya 29 Ukwakira 2021 no mu bindi bice by’igihugu bitarenze tariki ya 30 Ugushyingo 2021, yaba itarabikora ikazafatirwa ibihano birimo ibyo gucibwa amafaranga.

Nyuma y’iri tangazo, MTN Rwanda yabwiye The New Times ko ibi bibazo yari isanzwe izi ko biriho kandi iri kugerageza kubishakira ibisubizo. Yagize iti: “Ibibazo byagaragajwe turi kubishakira ibisubizo kuva mu ntangiriro z’umwaka binyuze muri gahunda y’ivugurura iminara isanzwe no kubaka imishya.”

Iki kigo cyabajijwe impamvu zaba zarateye ibi bibazo byagaragajwe, gisubiza ko ubwiyongere bw’abakiriya bwaba bwarabaye imwe muri zo.

Itangazo rya RURA ryashimishije abenshi mu bakiriya b’iki kigo bari bamaze igihe kirekire batakambira uru rwego ngo rugire icyo rukora kuri ibi bibazo.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. MTN yizeye ko izakemura ibibazo RURA yagaragaje mbere y’igihe ntarengwa yahawe
    MTN yarananiwe. Icyo izi ni ukunyunyuza amafrw y’abakiriya bayo gusa mu buriganya.

    Ahubwo hagize nuwihanangiriza WASAC, nawe yaba adufashije, kuko iraturembeje. WASAC yirirwa yohereza umwuka mu ma tiyo, ikanarara yohereza umwuka mu ma tiyo. Ugasanga ku kwezi iguha fagitire igaragaza ko ukoresha amajerekani 75 cg 100 ku munsi (m3 1.5 cg 2 ku munsi). Turasaba Leta kuturenganura.

  2. MTN yizeye ko izakemura ibibazo RURA yagaragaje mbere y’igihe ntarengwa yahawe
    MTN yarananiwe. Icyo izi ni ukunyunyuza amafrw y’abakiriya bayo gusa mu buriganya.

    Ahubwo hagize nuwihanangiriza WASAC, nawe yaba adufashije, kuko iraturembeje. WASAC yirirwa yohereza umwuka mu ma tiyo, ikanarara yohereza umwuka mu ma tiyo. Ugasanga ku kwezi iguha fagitire igaragaza ko ukoresha amajerekani 75 cg 100 ku munsi (m3 1.5 cg 2 ku munsi). Turasaba Leta kuturenganura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *