Mu 1994 Loni yatereranye u Rwanda — Adama Dieng

Sangiza iyi nkuru

Umujyanama udasanzwe w’Umuryango w’Abibumbye ku Gukumira Jenoside, Adama Dieng yemeye ko mu 1994 Umuryango w’Abibumbye watereranye u Rwanda, asaba Umuryango Mpuzamahanga kwibaza icyo wakoze hagamijwe gukumira ko jenoside yaba ahandi ku Isi.

Ibi yabitangaje kuwa Gatanu ushize, itariki 05 Mata mu Nama Mpuzamahanga kuri Jenoside, aho yatangarije ko Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 25 bidakwiye kuba gusa igihe cyo kwibuka no gusubiza amaso inyuma, ahubwo ko ari n’igihe ku Muryango Mpuzamahanga kwibaza icyo uko mu gukumira ko jenoside yazaba ahandi ku Isi.

Yemeye ko mu 1994 Umuryango w’Abibumbye watereranye u Rwanda.

Yagize ati: “ Usibye gutsindwa kw’inshuti zawe n’abafatanyabikorwa bawe, abaturage b’u Rwanda bagaragarije Isi ko ubuzima bufite intego buzahora butsinda mu bihe bikomeye .”

Front ok

Uyu muyobozi mu Muryango w’Abibumbye yakomeje avuga ko u Rwanda rwagaragaje ko iyo ubutabera n’ubwiyunge bitejwe imbere hagamijwe kuvura no kwunga umuryango, buri wese atsinda.

Ati: “ Umuryango w’Abibumbye uzakomeza gukorana n’u Rwanda atari mu rugendo rwo kuvura gusa, ahubwo nk’abafatanyabikorwa b’amahoro n’iterambere .” Aha akaba yibukije uruhare rw’u Rwanda mu bikorwa byo kubungabunga amahoro mu bihugu byazahajwe n’intambara hirya no hino ku Isi.

Bwana Adama Dieng ariko yanagaragaje impungenge z’amakimbirane akomeje hirya no hino, avuga ko hakenewe ubufasha bw’Umuryango Mpuzamahanga mu kuyarangiza.

Yavuze ko Isi idakeneye andi mahano nk’ayabaye mu Rwanda ngo yibutswe ko kutumva ibintu kimwe ku kakabaro k’abandi bigambanira amahame ya kimuntu.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *