Mu banyeshuri 10 ba mbere barangije mu cyiciro cy’ubumenyirusange harimo abakobwa 2 gusa

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Mbere, itariki 15 Ugushyingo 2021 hatangajwe amanota yavuye mu bizamini bya leta by’abanyeshuri barangije umwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye mu cyiciro cy’ubumenyi rusange, mu nderabarezi ndetse n’imyuga n’ubumenyingiro.

Mu cyiciro cy’ubumenyirusange, nk’uko byashyizwe ahagaragara na Minisitiri w’Uburezi, Dr Valentine Uwamaliya, hiyandikishije abakandida 47,638. Ariko abakoze ibizamini ni 47,399, muri abo biyandikishije abatsinze ni 40,435 bingana na 85,3%, bisobanuye ko 14,7% batabonye amanota fatizo.

Abo mu cyiciro cy’amashuri nderabarezi, hiyandikishije abakandida 2,988 kandi bose barakoze, hatsinda 2980, bihwanye na 99,9%.

Naho mu cyiciro cy’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro hiyandikishije abakandida 22,686 hakora 22,523, hatsinda 21,768 bihwanye na 95,7%, mu gihe abagera kuri 4,3% batagejeje ku manota fatizo.

Abanyeshuri 10 ba mbere mu cyiciro cy’ubumenyirusange barangajwe imbere na Mugisha Abdulkarim wigaga kuri Riviera High School, wakurikiwe na Umuhuza Gatete Keria, wigaga kuri Gashora Girls Academy of Science and Technology, Uwonakunze Anaise Marie Reginalde nawe wigaga Gashora Girls Academy of Science and Technology, Gatwaza Kubwimana Jean Yves, Ecole des Sciences Byimana, Iraguha Valens, College Saint Andre, Ngoga Uwizeye Josaphat, Ecole des Sciences Byimana, Byishimo Benoit, Ecole des Sciences Nyanza, Iragena Eric, Ecole des Sciences Nyamirama, Muhawenimana Jimmy, College Saint Andre, Ishimwe Irakiza Joseph, Ecole des Sciences de Gisenyi.

Abana babaye aba mbere bose kandi ni abigaga ibijyanye na Sciences muri combinations zitandukanye nka Physics-Chemistry-Mathematics (PCM), Physics-Chemistry-Biology (PCB), Math-Chemistry-Biology (MCB) n’andi.

Mu myuga n’ubumenyingiro umunyeshuri wabaye uwa mbere ni Migisha Dieumerci wigaga Roadconstruction muri Saint Kizito Save TVET School, Twizeyimana Jean Claude wigaga Accounting muri Groupe Scolaire BTR Rwamiko, Ishimwe Shalom Nyanza TVET School, Birasa Edison, wigaga Road Constraction kuri Saint Kizito nawe, na Niyomurinzi Daniel wigaga ESIG Karama muri accounting, abandi kuva kuwa gatandatu kugeza kuwa cumi bigaga Maconnerie (ubwubatsi).

Mu mashuri y’ubumenyingiro uwa mbere yabaye Nsengiyumva Theogene wigaga Science and General Maths edudation muri TTC Muhanga, akurikiwe na Niyogusa Gervais wigaga Language education muri TTC Mururu na Dusabe Robert wigaga Science and General Maths edudation TTC Nyamata.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *