Nyuma y’amakuru amaze iminsi avuga ko hari ibyo kurya ishami ry’Umuryango wita ku Biribwa (PAM) ryaguze mu Rwanda ngo bijye guhabwa abaturage bigarijwe n’inzara mu Burundi, amakuru ava muri iki gihugu yo aravuga ko nta biryo byaguzwe mu Rwanda ngo bijyanwe mu Burundi.
Ikinyamakuru cyo mu Burundi dukesha iyi nkuru kivuga ko hari amakuru yari yaturutse mu kinyamakuru cyo mu Rwanda (KTPress) yavugaga kuri uku kohereza ibyo kurya mu Burundi biturutse mu Rwanda bikozwe na PAM.
Iyi nkuru rero mu Burundi ngo yateje urunturuntu mu basomyi ndetse no mu bafite aho bahuriye n’iki kibazo barimo n’abakozi ba PAM mu Burundi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Aba bakozi ba PAM mu Burundi bahakanye aya makuru bagira bati: ” Nta bishyimbo cyangwa ibigori byavuye mu Rwanda hanyuma bizanwa na PAM mu Burundi. Uko PAM ikora mu kugura ibyo kurya bikorerwa muri icyo gihugu nyine PAM ikoreramo hanyuma bigahabwa abaturage bo muri icyo gihugu nyine bitarinze kwambuka imbibi “.
Amakuru yari yatangajwe na KTPress yavugaga ko toni zigera muri 508 z’ibishyimbo zoherejwe mu Burundi mu miryango itandukanye kubera umusaruro w’ibyo kurya wagabanutse mu Burundi. Nyuma ngo hari gukurikiraho ibigori.
Ku rundi ruhande ariko nk’uko dukomeza tubikesha KTPress, umuvugizi wa PAM mu Rwanda, John Paul Sesonga mu kiganiro bagiranye, yashimangiye aya makuru ndetse avuga ko atari mu Burundi gusa ahubwo bagiye no kohereza ibyo kurya muri Sudani y’Epfo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


