Ubwoba ni bwinshi mu baturage bo mu Burusiya nyuma y’aho amazi y’utugezi tumwe na tumwe ahindutse umutuku w’amaraso, impamvu yabiteye ikaba ikiri amayobera.
Nk’umugezi wa Iskitimka uri mu gace ka Kemerovo mu majyepfo y’uburengerazuba bwa Siberia, abaturage bavuga ko amazi yawo asa n’uburozi bitewe n’iri bara.
Umuturage witwa Andrey German mu nkuru ya The Sun, yavuze ko nta n’inyamaswa zigitinyuka kujya muri aya mazi, bitewe n’iyi mpamvu idasanzwe.
Ati: “Nta bishuhe biri mu mazi, byose byibereye ku nkombe.”
Undi muturage witwa Elena Dubrovskaya, we yavuze ko aya atakiri amazi, ahubwo yahindutse nk’amavuta ava mu mbuto zitukura cyane za ‘cranberry’.

Abayobozi bo muri Kemerovo, bari gukora iperereza ngo bamenye ikinyabutabire cyaba cyatumye umugezi wa Iskitimka uhindura ibara, ugasa n’amaraso. Ikindi kandi, barashaka kumenya niba aya mazi atagira ingaruka ku buzima bw’abayaturiye.
Si uyu mugezi wonyine wahinduye ibara kuko hari indi ibiri, irimo uwa Tom uri mu gace ka Naro-Fominsk ndetse na Gvozdnya.

Nk’uko ubuyobozi bwabisobanuye, impamvu yatumye iyi migezi ibiri yandura ni imyanda yoherejwe mu mahombo aturuka mu mujyi. Gusa ariko abaturage bo ntibanyuzwe n’ibisobanuro bahawe, kuko ngo ntibihagije.



