Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda , Paul Kagame yageneye ubutumwa inzego z’umutekano zo zose mu Rwanda, inzego z’umutekeno mu Rwanda ziri mu byiciro bitandukanye ari byo Igisirikare, Igipolisi, DASSO, Inkeragutaba, n’Amarondo atandukanye, aba bose umukuru w’igihugu yabageneye ubutumwa bujyanye n’iminsi mikuru iri kwizihizwa mu gihu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ijambo rikubiyemo uburumwa bwa perezida Kagame ku nzego z’umutekano buragira buti
“Mu izina rya guverinoma y’u Rwanda, umuryango wanjye na njye ubwanjye, ndashaka gufata uyu umwanya nifuriza abagabo n’abagore bo mu gisirikare n’abashinzwe umutekano bose n’imiryango yabo kugira Noheli nziza n’umwaka mushya wa 2017 w’uburumbuke”
Ndashaka kubashimira mwese nanone ku bikorwa by’indashyikirwa n’ubwitange byo kurindira umutekano Abanyarwanda n’igihugu cy’u rwanda mwakoze muri uyu mwaka turi gusoza, Ibikorwa n’imyitwarire byanyu byafashije cyane mu gutanga serivise nziza,umutekano n’amahoro ari nabyo bifasha izindi nzego zose z’iterambere ry’igihugu cyacu zihera kuri ibyo”
Mu mwaka wa 2016, mwakomeje kugaragaza kugirirwa icyizere n’Abanyarwanda, ntakirusha agaciro ibyo…
Muri icyo gihe kandi mwiyambuye kwihugiraho, mu koresheje ubunyamwuga mu basha gufasha abaturage bari mu bibazo bitandukanye mu bice bitandukanye bigize umugabane wacu. Buhoro buhoro ariko neza, mwafashije kugarura icyizere aho byari bikenewe kandi ku gihe
Abofisiye (Abayobozi), abagabo n’abagore
Ubwo twegereje umwaka mushya, dufite amahirwe yo gutuza tukisubiramo tukareba imbogamizi twahuye nazo ndetse n’ibyo twagezeho mu mwaka dushoje, tukaniha intego ku bikwiye kongerwamo imbaraga
Ibyo twahuye nabyo ku rwego rw’akarere n’isi n’isomo twigiye ku hashize hacu bidufashe kwibuka ko inzego z’umutekano zacu zikwiye guhora ziri maso kandi ziteguye nk’uko bisanzwe. Igihe cyose ushobora guhamagarwa ku kazi kandi ugomba guhora witeguye gusubiza mu buryo bwihuse, yaba imbere mu gihugu cyangwa no hanze mu rwego rwo guharanira amahoro n’umutekano
Inzego z’umutekano mukomeze kurangwa n’indangagaciro zanyu z’ikinyabupfura, gukunda igihugu, ubunyamwuga, n’umurava. Sinshidikanya ko muzakomeza gutsinda mu butumwa bwanyu. Mpora nibuka ko igihugu cyose kibizera nk’abagabo n’abagore biyemeje kubafasha no kubarindamu buryo buhoraho
Mu gihe muri kwiyemeza ibyo muzakora mu mwaka mushya mwibuke no kugeza ibitekerezo byanyu n’imbaraga kukindi mwumva cyateza imbere iki gihugu.
Mbifurije mwese ubwanyu n’imiryango yanyu Noheli nziza n’umwaka mushya w’uburumbuke.
Imana ibahe umugisha mwese.”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Inzego z’umutekano mu Rwanda zashimwe kandi zisabwa kwita ku nshingano zazo mu buryo buruseho bugamije gukomeza guteza imbere u Rwanda, gusa inzego nka DASSO n’Inkeragutabara zakunze kunengwa na bamwe mu baturage bavuga ko zibahohotera.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@Bwiza.com


