Mu Bwongereza: Abimukira bari muri gahunda yo koherezwa mu Rwanda bemerewe kujurira

Sangiza iyi nkuru

Urukiko rukuru rwo mu Bwongereza rwemereye abimukira bari muri gahunda yo kohereza mu Rwanda kugeza ikirego cyabo mu rukiko rw’ubujurire.

Ni umwanzuro uraba uhagaritse by’agateganyo uburyo bwatuma abimukira batangira koherezwa mu Rwanda hashingiwe ku wo uru rukiko rwafashe mu Kuboza 2022, wavugaga ko iyi gahunda yemewe n’amategeko.

Nk’uko BBC News ibivuga, abacamanza Lewis na Swift kuri uyu wa 16 Mutarama 2023 bemereye aba bimukira kujurira, bakazasobanura uburyo babaye boherejwe mu Rwanda, batafatwa neza nk’uko byaba bimeze bari mu Bwongereza.

Ku rundi ruhande, ibiro bishinzwe umutekano w’imbere, Home Office, byateguye gahunda yo kohereza aba bimukira bisobanura ko nk’uko byabigenje mu rukiko rukuru, biniteguye kugaragaza ibyiza by’iyi gahunda kugeza yemewe bidasubirwaho.

Amasezerano yo kohereza aba bimukira yashyizweho umukono na guverinoma y’u Rwanda n’iy’u Bwongereza muri Mata 2022. Aba mbere bagombaga koherezwa muri Kamena uwo mwaka, ariko igikorwa gihagarikwa n’icyemezo cy’urukiko rw’i Burayi rushinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu ubwo indege yitegura guhaguruka.

Nyuma y’aho, urubanza rwasubiye mu rukiko rukuru mu Bwongereza, rwaje kwemeza ko iyi gahunda yemewe. Ntabwo igihe cy’ubujurire kiramenyekana.

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. Mu Bwongereza: Abimukira bari muri gahunda yo koherezwa mu Rwanda bemerewe kujurira
    Abakunda igihugu cyacu kandi bihesha agaciro basabe guvernema y’Urwanda kwivana muri iki gisebo. Impimzi zivugwa ntizifuza kuza mu Rwanda kandi benshi mu Bwongereza ntibashyigikiye icyemezo cyo guhatira impunzi luzanwa mu Rwanda. Kuki twakomeza kuba igikoresho cy’abafite impamvu zabo zo kwikiza abazihungiyeho? Ubusanzwe ntawe uhatira umuntu aho ahungira!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *