Ku Cyumweru tariki ya 30 Nzeri 2019, nibwo mu nkambi y’impunzi z’Abarundi ya Nduta muri Tanzania hagabwe igitero n’abantu bafite intwaro, bityo izi mpunzi zikaba zivuga ko zatashywe n’ubwoba mu gihe zinahatirwa gutaha ku ngufu.
Ni igitero cyagabwe n’abantu bitwaje intwaro, umuntu umwe arakomeretswa ndetse hanibwa n’amafaranga. Iki gitero kikaba cyagabwe muri zone ya 12.
Aganira na SOSMedia/ Burundi, uyu yagize ati ” Abantu batazwi bari bitwaje intwaro bagabye igitero mu rugo rw’umucuruzi Julien Ndikumana mu mudugudu wa 28, zone ya 12, umubare w’amafaranga utaramenywa urasahurwa”.
Amakuru avuga ko bari abantu barindwi, Bane muri bo bakaba barinjiye mu nzu ya Ndikumana, batatu basigara hanze. Ati “Bamufatiyeho intwaro, agerageje kwirwanaho bamukomeretsa ku kaboko k’Ibumoso”.
Izi mpunzi zivuga ko zifite ubwoba bwinshi, uyu ati “Tugiye kumara ukwezi ntawe ukoma, mu by’ukuri dufite ubwoba, twatekerezaga ko ibibazo by’umutekano muke byakemutse ariko biracyahari, turasaba ubuvugizi HCR kugira ngo mu nkambi hacike ibitero by’abagizi ba nabi, kuko ni ikimwaro kuri ONU”.
Ibi bibaye mu gihe Leta ya Tanzania hashize ukwezi ibwiye izi mpunzi ko izatangira kuzicyura ku ngufu kuva ku wa 1 Ukwakira 2019.


