Nk’uko bisanzwe mu bindi byumweru, igishize cyaranzwe n’amakuru atandukanye ariko yiganjemo ay’igisubizo ku mutekano ureba u Rwanda n’ibihugu bihana imbibi birimo Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo yugarijwe n’inyeshyamba mu burasirazuba bwayo, u Burundi ndetse na Uganda.
Inama y’Abakuru b’Ibihugu byo mu Karere yarateranye, ibonekamo umuti ku mutekano w’Akarere
Iyi nama yabaye tariki ya 7 Ukwakira 2020, Abakuru b’Ibihugu by’u Rwanda, Uganda, Angola na RDC bafata ibyemezo byerekeye umutekano w’akarere n’uburasirazuba bwa RDC, birimo guhagarika amasoko avamo ibituma imitwe yitwaje intwaro ikomeza gukora.
Mu bigomba guhagarikwa harimo amasoko y’amafaranga atuma iyi mitwe ikora ibikorwa by’ubugizi bwa nabi; cyane cyane ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro ku rwego mpuzamahanga.
Ntabwo Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yitabiriye iyi nama, bitewe n’uko ngo icyo ashyize imbere ari ibiganiro hagati ya leta ye n’iya RDC. Ariko kandi, mbere y’iyi nama Perezida Tshisekedi yari yaramwoherereje Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Marie Tumba Nzeza amuha ubutumwa bw’umutekano busa n’umwanzuro wafatiwe muri iyi nama.
U Rwanda mu bihugu byabona igisubizo ku mutekano muke muri RDC-Sosiyete Sivile
Sosiyete Sivile ikorera mu mujyi wa Beni mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, yasabye Perezida Félix Tshisekedi gukorana n’ibihugu birimo u Rwanda mu gushakira umuti urambye ikibazo cy’umutekano muke kimaze igihe kirekire mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo.
Byatangajwe na Visi Perezida w’iyi sosiyete sivile, Edgard Mateso mu kiganiro yagiranye na Radio Okapi nyuma y’iminsi ibiri Umukuru w’Igihugu cye ageze i Goma. Uyu yavuze ko RDC ikwiye gukorana n’ibihugu bituranyi, kuko ngo bishobora kutarebwa cyane n’umwanzi winjiye mu gihugu cyabo. Yabonye ko mu gihe bikoranye, byafunga amayira y’imitwe y’inyeshyamba, rikaba iherezo ryayo.
RDF yerekanye abarwanyi 19 ba RED Tabara iherutse gufatira muri Nyungwe
Igisirikare cy’u Rwanda tariki ya 5 Ukwakira, cyerekanye abarwanyi 19 b’umutwe witwaje intwaro wa RED Tabara urwanya ubutegetsi bw’u Burundi, cyafatiye muri Pariki ya Nyungwe.
Aba barwanyi RDF yaberetse urwego rw’abasirikare bashinzwe kugenzura imbibi n’imipaka byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari ruzwi nka EJM, rwahise rutangira kubakoraho iperereza.
Umutwe wa RED Tabara umaze igihe kirenga ukwezi wigamba kugaba ibitero mu Burundi, ukanemeza ko uri mu ntambara n’ingabo z’iki gihugu.
‘Komini Minembwe’ Minisitiri Azarias yashatse gushinga yateje impagarara
Minisitiri ushinzwe kwegereza ubuyobozi abaturage n’impinduka mu nzego za Repubulika ya Demukarasi ya Congo, hamwe n’itsinda ry’abayobozi muri iki gihugu boherejwe muri Kivu y’Amajyepfo gushakira umuti ikibazo cy’umutekano muke ushingiye ku ivanguramoko, afata umwanzuro wo gushinga Komini Minembwe nk’umuti w’iki kibazo.
Ni icyemezo cyakuruye impaka, bamwe bemeza ko ishyirwaho rya Komini Minembwe ryaba rishingiye ku buriganya, bituma bamwe basaba Minisitiri Ruberwa kwegura. Byageze no kuri Perezida Tshisekedi ubwo yari i Goma, tariki ya 9 Ukwakira 2020 atangaza ko nta Komine Minembwe izabaho; umwanzuro wavuguruje Ruberwa.
Ibiciro bishya bisimbura 30,000 rwf ku ihererekanwa ry’ubutaka birasohoka vuba
Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Mujawamariya Jeanne d’Arc ku wa 6 Ukwakira 2020 yatumiwe n’Inteko Rusange y’Abadepite mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko. Yabajije aho ikurwaho ry’igiciro cy’umurengera ku ihererekanwa ry’ubutaka (mutation) rigeze, asubiza ko bitarenze mu Kuboza uyu mwaka kizaba cyakemutse.
Minisitiri Mujawamariya yavuze ko icyo gihe hazaba haramaze gushyirwaho ibiciro bishya bisimbura 30,000 rwf yari asanzwe yishyurwa nka serivisi, acibwa hatitawe ku buso.
Urutonde rw’abakinnyi b’Amavubi bazifashishwa mu gushaka itike y’Igombe cy’Afurika rwagiye ahagaragara
Ku cyicaro cy’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) tariki ya 7 Ukwakira, Umutoza Mashami Vincent yashyize ahagaragara urutonde rw’abakinnyi 37 bazifashishwa mu guhatanira itike y’Igikombe cy’Afurika cy’Ibihugu (CAN 2021).
Kuri uru rutonde hagaragayemo Umunyarwanda Prince Kevin Monnet Paquet ukinira ikipe ya Saint Etienne mu cyiciro cya mbere muri Shampiyona y’u Bufaransa, ikaba ari inshuro ya mbere agaragaye mu bakinnyi b’Amavubi.
Kuri uru rutonde kandi hari abandi bakinnyi batandatu b’umugereka, bashobora kwitabazwa bitewe n’impamvu yatungurana.


