Mu gihe hibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi, Guterres asanga ivanguramoko no kutihanganirana bikomeje

Sangiza iyi nkuru

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye yagaragaje impungenge z’urwango rukorerwa abanyamahanga, ivanguramoko no kutihanganirana bikomeje gufata intera mu bice byinshi by’Isi mu gihe mu Rwanda hibukwa ku nshuro ya 25 amwe mu mahano akomeye yaranze impera z’ikinyajana cya 20 ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Ibi bikaba bisa nk’aho Isi ntacyo yigira ku byabaye.

Mu butumwa bwasohorewe I Geneve mu Busuwisi ku Cyumweru mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, Antonio Guterres yavuze ko hakomeje kugaragara kutihanganirana mu bice bitandukanye by’Isi.

Yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari umwanya wo guha icyubahiro abishwe no kureba agahinda no kongera kwiyubaka by’abarokotse.

1 tHJyhLII skgDFgqOUMc4g

Umunyamabanga Mukuru wa Loni yakomoje ku Munyarwandakazi Libérée Kayumba ukora mu Ihsmi ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa mu Rwanda, ufasha impunzi kubona ibyangombwa by’ibanze zikeneye no kurenga imbogamizi zinyuramo mu nkambi. Guterres avuga ko Kayumba yarokotse jenoide mu 1994 kandi abagize umuryango we bishwe areba.

1 WVuly4FoTPNJgyjOqTz01w
Libérée Kayumba

Yavuze ko Libérée Kayumba ari urugero rw’ubwiyunge asaba abantu n’ibihugu gukorera hamwe mu kubaka ahazaza heza habereye bose.

Yakomeje asaba abanyapolitiki bose, abanyamadini n’abayobozi ba za sosiyete sivile kwamagana imbwirwaruhame zibiba urwango kandi zivangura, avuga ko bihabanye n’indangagaciro zabo kandi akaba ari ikibazo gikomeye ku burenganzira bwa muntu, ku mudendezo no ku mahoro, asaba gukorera hamwe mu kurandura ibibangamiye imibanire myiza biteza urwango no kutihanganirana.

Umuryango w’Abibumbye kuri ubu ukaba uri kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo gusubiza amaso inyuma kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 mu bikorwa bitandukanye hirya no hino ku Isi, birimo imihango yo kwibuka ibera ku cyicaro cya Loni I Geneve ndetse no ku cyicaro gikuru I New York byateguwe ku bufatanye na Ambasade y’u Rwanda muri Loni.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *