Mu gihe kitarenze ukwezi buri karere kagiye kongerwamo umukozi wa MAJ

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe kitarenze ukwezi kumwe muri buri karere hazaba hongewemo umukozi umwe ushinzwe gufasha abaturage mu by’amategeko uzwi kw’izina rya MAJ nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ubutabera.

Minisiteri y’Ubutabera mu Rwanda, ivuga ko muri gahunda zo gukangurira abaturage kumenya no gusobanukirwa uburenganzira bwabo mu by’amategeko, hagiye gushyirwaho undi mukozi mushya muri buri karere ushinzwe gutanga ubufasha mu by’amategeko uzwi kw’izina rya MAJ uyu akaba aje yiyongera kuri 2 bari basanzwe barashyizwe muri buri karere.

“Turateganya muri minisiteri y’ubutabera kongera umukozi umwe muri babakozi bashinzwe gufasha abaturage mubijyanye n’amategeko bita ba Maji ,muri buri karere tuzamwongeramo.. kandi n’ubundi buhobozi uko buzajya bugenda buboneka tuzakomeza, mubyukuri dukemure ibibazo byose uko byagiye bigaragazwa, mwitegure ko rero mu gihe kitarenze wenda nk’ukwezi kumwe uhereye ubungubu hari undi mukozi uzaboneka ushinzwe gufasha mubibazo by’abaturage”, uyu ni Theophile Mbonera, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’ubutabera.

Emmy Ngabonziza, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge avuga ko hari hasanzwe hari ikibazo cyo kutarangiriza imanza igihe bitewe n’uko uyo mubare muto wa ba MAJ utabasha kugera ku baturage bose bakeneye ubufasha mu by’amategeko bigatuma hari imanza zitinda kurangizwa nk’uko iyi nkuru dukesha Isango Star ikomeza ivuga.

Ati “Dufatikanyije nk’ubuyobozi tugaragaza ko hari ikibazo cyane cyane kuri serivise zatangwaga na maji, uyumunsi wa none nubwo twari dufite nanone umwe muri buri 2 bateganyijwe ariko twemerewe y’uko hagiye kwiyongeramo undi wa 3 tukabagira ari 3, ibyo bizadufasha kugera kugera kubaturage aho batuye nanone kandi bikadufasha kugira gahunda ihamye yo kugirango imanza zihari tuzirangize”.

Abaturage bavuga ko bitewe n’ibibazo byinshi biba biri mu baturage, byose bikeneye ubutabera, aba ba MAJ bafasha abaturage mu by’amategeko bari bakwiye no kugezwa ku mirenge kuko akarere ari kanini cyane ndetse kandi bakavuga ko hakwiye gukazwa ubukangurambaga kuko hari n’abatabazi kandi babakeneye.

Ibibazo bishingiye ku butaka n’ibibazo bishingiye ku miryango birimo gutandukana hagati y’abashakanye bikomeje kw’iyongera ni bimwe mu byo abaturage biteze ko aba bafasha abaturage mu by’amategeko bazabasha kubonera ubutabera.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *