Mu gihe habura amasaha abarirwa ku ntoki ngo habe umukino ukomeye uza guhuza ikipe ya Arsenal na FC Barcelona, watangiye kuvugisha amangambure benshi haba ku bakinnyi ndetse nâabatoza ku mpande zombi.
Ibyo byatumye umutoza Wenger yemeza ko umukinnyi we Sanchez ubu umeze neza ari bwandagaze ikipe ya Barcelona. Mu gihe Louis Suarez we yavuze ko afatanyije nâibindi bihangange bagenzi be Neymar, Messi,⊠baza kwica Arsenal.

Nkâuko Express.com ibitangaza, Suarez ibi yabivuze ubwo yaganiraga nâitangazamakuru yemeza ko baza gutsinda ikipe ya Arsenal gusa yongeyeho ko iyo Wenger aba yaramuguze ngo abe umukinnyi wa Arsenal byakabaye ibyishimo kuko yari kugira uruhare rukomeye, ariko kuba yaranze kumuzana nibyo byago bye muri iri joro ryo ku italiki ya 23 Gashyantare 2016.
Yagize atiâkugeza ubu nâubwo nakiniye Liverpool ku buryo bukomeye nta kipe yandutira Barca, umuryango wanjye nawo wishimira ikipe nkinira, mbese Barca yampaye ubuzima bwiza.
yego ndabizi Arsenal nayo ni ikipe nziza kandi bishobora kuza kutugora kuyitsinda, ariko ntakabuza tugomba kubereka itandukaniro.â
Uyu musore kandi yagize icyo avuga ku ikipe yahozemo ya Liverpool uko ayibona nyuma yo kubona umutoza mushya
Yagize ati â Liverpool ni ikipe nkurikirana umunsi ku wundi, mbese ni ikipe mfataho ikitegererezo nifuza ko nakongera nkababona mu irushanwa rya Champions League, gusa ndizera ko bazagaruka vuba kuva bafite umutoza mushya umunyereye irushanwaâ
Ibyo yabivuze mu gihe Wenger yanze kumugura miliyoni 40 zâamayero mu 2013, biza kurangira aguzwe na Barca imutanzeho akayabo ka miliyoni 75 zâamayero .
Ntibyarangiriye aho kuko Wenger yaje kwihimura asinyisha amasezerano umusore Sanchez amutanzeho miliyon 35 zâamayero 2014, bityo ngo ntacyo yicuza kuba Louis Suarez atabarizwa muri Arsenal.

Â
Wenger we yemeza ko ibyo ntacyo bimutwaye kuko afite Sanchez nâabandi bakinnyi bakomeye kandi ko bamaze iminsi mu myitozo biga kuri Messi, Suarez ndetse na Neymar bityo ngo nta bwoba namba kuko amayeri yâabo basore yose bamaze kuyatahura ku buryo ntaho bamenera.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com
Â


