Ivangura rishingiye ku gitsina, ku ruhu, ku baryamana bahuje igitsina, ni bimwe mu bikomeje gufata intera buri mwaka mu Gisirikare cy’u Bufaransa, aho abagize inteko ishinga amategeko basaba gukurikirana ibi bintu neza mu rwego rwo kubirwanya.
Iyi nkuru dukesha RFI iravuga ko muri komisiyo ishinzwe kurinda igihugu ishinzwe n’ingabo z’igihugu mu nteko ishinga amategeko ku itariki 27 Werurwe amajwi yazamuwe bidasanzwe mu gihe hari hasanzwe humvikana impaka zicishije macye.
“ Ndashidikanya kwisobanura kubera ko ibivugwa bimwe byatumye nivumbura ,” uyu ni Aude Bono-Vandorme wo mu ishyaka riri ku butegetsi, La République En Marche. Yunganiwe na Laurent Furst wo mu ishyaka ry’Abarepubulikani wagize ati: “ Ni inshuro ya mbere mu myaka umunani maze mu nteko niyumvise ntameze neza. Nanze kugira icyo mvuga kuri iyi ngingo .”
Impamvu y’uyu mwuka utari mwiza wagaragaye mu nteko, ni raporo y’amakuru ku bikorwa mu kurwanya ivangura mu ngabo z’u Bufaransa. Abakoze raporo ni Bastien Lachaud wo mu ishyaka FI (La France Insoumise) na Christophe Lejeune wo mu ishyaka La République En Marche, aho basobanura ukuntu bigoye urwego rwa gisirikare guhangana n’iki kibazo, bakanasaba ko haatwa ingamba ku bibazo birimo kutazamuka mu ntera kimwe hagati y’abagore n’abagabo, kubaha imyemerere y’abasirikare abayobozi babo babuzwa guhamagaza abasirikare muri za messes, kugena ibyo kurya by’ingabo zitarya inyama n’ibindi.
Ikibazo cy’ingutu ariko cyagaragajwe muri iyi raporo kijyanye n’igitsinagore mu ngabo z’u Bufaansa, aho ngo hagati ya 2014 na 2017 bagiye bakorerwa itotezwa rishingiye ku gitsina n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Ivangura rishingiye ku bwoko n’imyemerere kandi naryo rikomeje kugaragara, nk’aho uwiswe Marc M., ofisiye muto mu gisirikare kirwanira ku butaka, ngo yiboneye iri vangura ubwo binjizwaga mu gisirikare. Yatanze urugero rw’umusore umwe ngo wasengaga cyane mu gisibo cya ramadhan, abayobozi basabye ko hashakishwa impamvu yose yatuma asezererwa nyamara ngo nta kindi cyaha bamushinja usibye imyemerere ye.
Undi musirikare wo ku rwego rwa ofisiye muto wabaye agiye mu kiruhuko witwa Guillaume D. nawe yabwiye RFI ko aho yanyuze mu mitwe wasangaga ba nyamucye biganjemo, ngo yasangaga hari udutsiko twitwaraga nk’amabandi mu mujyi. Avuga ko udutsiko tw’abasirikare bakomoka muri Antilles, muri Afurika n’Abarabu ngo wasangaga bivangura n’abandi ndetse bagaha amabwiriza abandi. Ngo abazungu wasangaga batotezwa, babannyega, ndetse bigatuma bamwe bahitamo gutoroka igisirikare.
Mu gutanga umwanzuro, abateguye raporo bavuga ko kumenya neza ibi bibazo ari byo byatuma birwanywa neza.


