Musenyeri Mwumvaneza Anaclet wimitswe kuba umushumba wa Diyoseze ya Nyudo yabaye impfubyi ari umwana muto bituma abibonamo impuhwe za Nyagasani, aho mu butumwa bwe yagejeje ku bari muri mu muhango wo kwimikwa kwe yashimiwe na Minisitiri w’intebe ku bw’ intego yo kugira impuhwe yagize, Musenyeri Anaclet mu ijambo rye yagarutse ku buzima bwe bw’ubupfubyi yagize ndetse atuma kuri Perezida Kagame.
Mu ijambo rye, Musenyeri Anaclet yashimiye ubuyobozi bukuru bw’igihugu cyane Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame we udahwema guteza imbere abanyarwanda cyane akaba yaramushimiye kuba baramutumiye akaboherereza Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi.
Kandi akaba yarabwiye Minisitiri w’Intebe ko amubwira ko bamusabira ku Mana kugirango ikomeze kumubashisha kuyobora Abanyarwanda no kubateza imbere abazanira ibyiza.

Ministiri w’Intebe, Anastase Murekezi wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda ishimira icyerekezo cyiza n’intego zafashwe na Musenyeri Anaclet bimwe mu bizamuranga nk’Umushumba wa Diyosezi ya Nyundo, igira iti: “Tube abanyampuhwe nk’uko Data wo mu Ijuru ari Umunyampuhwe”.

Ministiri w’Intebe akaba yarashimishijwe n’ibisobanuro byatanzwe kuri iyi ntego yahiswemo n’umushumba wa Diyoseze ya Nyundo,akaba abona iyi ntego izafasha Abakirisitu ayobora ndetse n’Abanyarwanda muri rusange, guhora barangwa n’umutima ugira impuhwe. Aho asanga kugira impuwe ku muntu ari ibigaragaza kwemera kuzuye.

Nyuma yo Guhabwa inshingano yo kuba Musenyeri, yagarutse ku buzima bwe bwamuranze aho yavuze ko yabaye impfubyi akiri muto we n’abavandimwe be ariko Imana kuko ari inyampuhwe yari izi umugambi mwiza wo kuyikorera yari umufiteho; yaramurinze ndetse imuha abavandimwe n’ababyeyi baramufasha kugeza aho yiyegurira Imana abaye Umwepiskopi kuri akaba abibonamo impuwe za Nyagasani bityo nawe akaba yarahisemo intego igira iti: “nimube abanyampuwe nk’uko so nawe ari umunyampuhwe”.


Yatanze Umugisha nyuma yo kuba Umushumba wa Diyoseze
Mu ntego Musenyeri mushya wa Diyoseze ya Nyundo, harimo gufasha abantu guhora dusenyera umugozi umwe, abifite bagafasha abatishoboye. ibi kandi ngo ni nabyo Yezu Kirisitu avuga ko bigomba kugaragaza umuntu ufite ukwemera nyakwemera, uku kurangwa n’ibikorwa, no gukunda bagenzi bawe nk’uko twikunda.

Musenyeri Mwumvaneza wagizwe umushumba wa Diyoseze ya Nyundo asimbuye Musenyeri Habiyambere Alex wagiye mu kiruhuko cy’izabukuru wari umaze imyaka igera kuri 19 ayobora Diyoseze ya Nyundo aho yayiyoboye mu bihe bitoroshye byarimo abacengezi bari barazengereje Akarere ka Rubavu ndetse no kuba yaragombaga guhuza Abanyarwanda no kubaka ibyari byarasenyutse nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Musenyeri Anaclet aturuka muri Arikidiyoseze ya Kigali yakoze imirimo myinshi itandukanye ya Kiriziya aho kuva mu mwaka 2007 kugeza mu 2014 yayoboye umuryango Cenaculum uhuriweho n’Abapadiri bwite ba Arkidiyoseze ya Kigali,akaba yarahawe inshingano yo kuba Umushumba wa Diyoseze ya Nyundo asanzwe ari umunyamabanga mukuru wa Caritasi Rwanda.
Abahagarariye inshuti n’umuryango wa Musenyeri Mwumva neza bamushimiye uburyo yagaragaje Umutima w’impuhwe mu muryango we ndetse no mu muryango nyarwanda aho nko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yo muri Mata 1994 yagiye akiza bamwe mu bari bahungiye kuri Paruwasi ya Sant Famille yari abereye Umupadiri mukuru ndetse na nyuma ya Jenoside akaba yaragiye afasha imfubyi n’abapfakazi bari bari mu bihe bitoroshye.
ANDI AMAFOTO

Urugwiro ni rwose mu bayobozi


Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Mecky Kayiranga@bwiza.com


