Mu kiyaga cya Rweru ku ruhande rw’u Burundi muri Komini Busoni, mu majyaruguru y’iki gihugu, kuri uyu wa Gatanu ushize hongeye kugaragara imirambo itanu y’abantu ireremba hejuru y’amazi, ariko iziritse mu buryo budasanzwe, aho abaturage bo muri iyi komini bavuga ko imirambo imwe yari ifatanyishije igiti cyacishijwe mu mirambo kigatunguka ku rundi ruhande.
Ni imirambo bivugwa ko yabonetse ku mugoroba wo kuwa Gatanu, itariki 22 Gashyantare, aho umwe muri iyi mirambo ugaragara nk’uw’umusore ukiri muuto wasanzwe mu gace ka Mubari ko ku musozi wa Nyagisozi.
Indi mirambo ine, harimo ibiri yapfumuwe, yasanzwe mu gace ka Ngeri ko ku musozi wa Gatare, yose ireremba hejuru y’amazi y’Ikiyaga cya Rweru, muri Komini Busoni, ho mu Ntara ya Kirundo nk’uko iyi nkuru dukesha RPA ikomeza ivuga.
Umwe mu baturage bo muri iki gice yagize ati: “ Iyi mirambo yagaragaye kuva ejo ninjoro. Uwa mbere mu gace ka Mubari, hatari kure ya Nyagisozi, indi ine yabonetse aho bakunze kwita Ngeri, ku musozi wa Gatare. Ibiri muri yo yari yanyujijwemo igiti. Abayobozi ba gisivili n’abapolisi batubujije kuroba umurambo wose uri hejuru y’amazi y’Ikiyaga cya Rweru .”
Abaturage rero ngo bibajije kuri iyo myitwarire y’ubuyobozi bwa komini n’ubw’abashinzwe umutekano.
Bati: “ Turatekereza ko ubuyobozi bwa komini na polisi bubiziho ikintu kuko bidukomereye kumva ukuntu mu mazi y’Ikiyaga cya Rweru hakunze kugaragara ibintu biteye ubwoba buri byumweru bibiri cyangwa buri kwezi . ”
Abaturage bongeraho ko kandi nta perereza rijya rikorwa ngo rigaragaze uko ubwo bwicanyi bwagenze n’ababugizemo uruhare ngo bashyikirizwe ubutabera.
Abaturage bo muri Busoni rero by’umwihariko abaturiye Ikiyaga cya Rweru bakaba babayeho mu bwoba kubera ibyo bakomeje kubona hafi yabo bagasaba ubuyobozi gukaza umutekano wabo.


