Byageze mu Kuboza 2019 hashize hafi umwaka ibibazo biri hagati y’u Rwanda na Uganda bigiye hanze, ubuhahirane hagati y’abatuye ibihugu byombi bwakenderaga ndetse n’imigenderanire itakiriho.
Ni nyuma y’aho mu ntangiriro z’2019, Leta y’u Rwanda yabujije abaturage bayo kujya muri Uganda, ishingiye ku makuru y’uko hari Abanyarwanda bakomeje gufungirwayo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bakanahohoterwa mu buryo bw’iyicarubozo, ikanashinja Uganda gutera inkunga ibikorwa bigamije kuruhungabanyiriza umutekano.
Na nyuma y’ubusabe bwa Leta y’u Rwanda ku baturage bayo n’impungenge ku mutekano warwo, Uganda nayo yashinje iki gihugu gufunga imipaka, hanyuma inzego zishinzwe umutekano mu Rwanda ngo zigafunga, zikanayirasira abaturage bagerageza kwambutsa ibicuruzwa mu nzira zitemewe.
Umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi wakomeje gututumba, ushingiye kuri izi mpamvu nyamukuru, biba ngombwa ko Perezida wa Angola, João Lourenço, na Felix Tshisekedi wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) bahuza abakuru b’ibi bihugu byombi, kugira ngo abafashe gukemura ibi bibazo.
Aba bakuru b’ibihugu bahuriye muri Angola muri Nyakanga na Kanama 2019, banashyiraho komisiyo (Adhoc Commission) igizwe n’amatsinda abiri ya bamwe mu bagize guverinoma mu Rwanda na Uganda kugira ngo ijye iterana, yiga ku buryo ibibazo byajya bishakirwa umuti, iyo ikaba yarateraniye i Kigali n’i Kampala, ariko bigaragara ko intego itari kugerwaho.
Icyo gihe abasesenguzi batangiye kwerekana ko ubwinshi bw’izi nama ntacyo bushobora kugeraho, ko “ahubwo hakenewe ibiganiro hagati ya Perezida Kagame na Museveni” ubwabo bagashaka umuti w’ibi bibazo.
Muri uko kwezi (Ukuboza 2019) iyi ntambwe yaratewe, icyizere cy’uko umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Uganda wavaho, ibihugu bikongera kubana neza, kiriyongera.
Museveni yoherereje Perezida Kagame ubutumwa
Tariki ya 29 Ukuboza 2019, Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yoherereje Perezida Paul Kagame w’u Rwanda Intumwa ye yihariye, Ambasaderi Adonia Ayebare, amugezaho ubutumwa bwe burebana n’umubano w’ibihugu byombi.
Nyuma y’ubutumwa Ayebare yari amaze kugeza kuri Perezida Kagame, Museveni yatangaje ko agiye kuvugana na mugenzi we, ibibazo by’ibihugu byombi bigakemuka.
Ambasaderi Ayebare ubwo yazaniraga Perezida Kagame ubutumwa bwa Museveni
Perezida Museveni icyo gihe yagize ati:“Ndabasezeranya ko Uganda izakora ibyo isabwa mu kunoza umubano w’ibihugu byombi. Ndasuhuza Nyakubahwa Perezida Kagame n’abavandimwe b’Abanyarwanda ndetse n’Abagande. Ambasaderi Ayebare yakiriwe neza cyane na Nyakubahwa Perezida Kagame ndetse bagiranye ibiganiro bitanga icyizere. Vuba aha ibihugu byombi birafata umwanzuro wo guhagarika umwuka mubi.”
Icyo gihe ubwo Perezida Kagame wari amaze kwakira Ayebare mu biro bye, na we yari yatangaje ko bagiranye ikiganiro cyiza; bigaragaraza ko hari icyizere ko umubano w’ibihugu byombi ushobora gusubira mu buryo bwiza.
Uruzinduko rwa Ambasaderi Ayebare rwatanze umusaruro
Nyuma y’icyumweru Perezida Kagame yakiriye Ambasaderi Ayebare mu biro bye, tariki ya 4 Mutarama 2020 Komisiyo ya ba bayobozi yongeye guterana yifashishije ikoranabuhanga mpuzashusho, hari n’abahuza bo muri Angola na RDC.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda wari uhagarariye itsinda rya Uganda, Sam Kutesa, yemeje ko igihugu cye kigiye gufungurwa Abanyarwanda barenga 130 bafungiwe muri gereza zitandukanye, nyuma y’iperereza cyari kimaze igihe kibakoraho. Icyo gihe yanemeje ko hari abandi Banyarwanda 310 bagikurikiranwe n’ubutabera bwa Uganda.
Ku ikubitiro, tariki ya 8 Mutarama 2020, Uganda yoherereje Abanyarwanda 9 mu 130 yari yarasezeranyije u Rwanda.
Hakurikiyeho indi nama yo ku wa 2 Gashyantare 2020 yahuje Perezida w’u Rwanda, uwa Uganda, uwa Angola na RDC bateraniye muri Angola ku nshuro ya gatatu; bagamije kurebera hamwe intambwe imaze guterwa ibi bibazo bikemuka.
Iyo nama yafatiwemo imyanzuro irimo: kurekura abaturage ba buri gihugu bafunzwe mu kindi n’uko buri ruhande rwakwitandukanya no gutera inkunga ibikorwa bigamije guhungabanya urundi.
Nyuma y’iyi nama, muri uku kwezi Uganda yoherereje u Rwanda abandi Banyarwanda 15. Ku munsi wakurikiyeho, u Rwanda narwo rwoherereje Uganda abaturage bayo 20 rwari rufunze.
Tariki ya 21 Gashyantare 2020, aba bakuru b’ibihugu bongeye guteranira ku mupaka wa Gatuna, na bwo biga ku byagezweho impande zombi zemeranyijweho mu nama y’ubushize birimo amasezerano yo guhererekanya imfungwa.
Tariki ya 8 Kamena 2020 yohereje abandi Banyarwanda 79, n’abandi 53 yohereje tariki ya 9 Kamena uwo mwaka.
Icyakurikiyeho nyuma
Byari byitezwe ko nyuma nyuma y’iminsi 45 y’inama ya Gatuna yo ku wa 21 Gashyantare 2020 hazaba indi yiga kuri ibi bibazo, bitewe n’impamvu zirimo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 cyari cyaramaze kugera muri aka karere, ntabwo yabaye.
Ibyagombaga kumenyekaniramo harimo: aho buri gihugu kigeze kigeze giha ikindi abo gifunze, icyavuye mu iperereza rya Uganda ku kirego cy’uko itera inkunga ibikorwa bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda no kuba imipaka ihuza ibihugu byombi yafungurwa cyangwa igakomeza gufungwa.
Bigaragara ko mu gihe hataraba indi nama, ibi bibazo bitazakemuka ku buryo ibihugu byombi byakongera kubana nk’ibivandimwe nk’uko byahoze mbere. Naho intambwe ntoya zo ziracyaterwa kuko no kuri uyu wa 3 Gashyantare 2021, Uganda yohereje abandi Banyarwanda 7 yari imaze igihe ifunze.


