Umupira w’amaguru uri mu bikunzwe mu Rwanda, bigatuma abawukina baba mu bakurikirwa na benshi baba barigaruriye imitima.
Bijyanye n’ibyiyumvo bya buri wese, hari bamwe mu bakinnyi badatinya gushyira ku karubanda ubuzima bwabo bwite, bikababera inyongeragaciro mu bwamamare bwabo.
Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku bakinnyi 10 b’umupira w’amaguru mu Rwanda bafite Couple zikomeye cyangwa z’ibimenyabose mu Rwanda, gusa inkuru ishingiye ku bitekerezo bwite by’umwanditsi, bikumvikanisha ko hari abadashobora kumvikana na we.
1. Yannick & Joy
Couple ya Yannick Mukunzi na Iribagiza Joy uwavuga ko ari yo ihiga izindi mu Rwanda ntiyaba atandukiriye cyane.

Aba bombi babana nk’umugabo n’umugore, yemwe banafitanye umuhungu w’imyaka itatu bise Ethan Mukunzi ubu ufite imyaka itatu.

Cyakora cyo n’ubwo aba bombi ari ababyeyi, ntibibabuza kwirirwa baterana imitoma ku mbuga nkoranyambaga nkaho urukundo rwabo ari bwo rwatangira.
2. Kimenyi na Muyango
Umuzamu Kimenyi Yves wa Kiyovu Sports n’umukunzi we Uwase Muyango Claudine wabaye Nyampinga uberwa n’amafoto (Miss Photogenic) muri Miss Rwanda 2019, ni bamwe mu bafite urukundo rukomeje gukura umunsi ku wundi.

Iby’aba bombi byamenyekanye muri Kanama 2019 nyuma y’uko uyu wahoze ari umuzamu wa APR FC na Rayon Sports yari amaze gutandukana n’umukobwa witwa Diane bamaze igihe kirekire mu munyenga w’urukundo.

Ushaka kumenya buryo ki Kimenyi na Muyango ari urugero rwiza ku bifuza gukundana, yakurikira imbuga zabo za Instagram aho imitoma iba icicikana.
3. Issa & Carine
Rutahizamu Issa Bigirimana wamenyekanye cyane muri APR, ari mu rukundo n’umunyarwandakazi Uwase Carine.

Aba bombi urukundo rwa bo rwamenyekanye umwaka ushize muri Kamena ubwo Issa yateraga ivi amusaba kuzamubera umugore, urukundo rwa bo rugenda rufata intera umunsi ku munsi.

4. Rwabugiri Umar & Tania
Umunyezamu w’ikipe ya APR FC, Rwabuguri Umar ari mu rukundo na Muvunyi Tania uri mu bakobwa bahataniraga ikamba rya nyampinga w’u Rwanda 2018.

Mu gihe kigeze ku mwaka aba bombi bakundana, ibyabo bashatse ko buri wese abimenya ku buryo batanatinya kubisangiza ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga.

5. Faustin & Daniella
Couple ya Faustin Usengimana na Bayingana Daniella na yo iri mu zizwi na benshi muri iki gihugu.

Aba bombi batangiye kubana nk’umugabo n’umugore mu Ugushyingo 2019, nyuma y’imyaka 10 bakundana.
Nta washidikanya ko urukundo rwabo nta buryarya bwigeze bururangwamo.

Aba bombi bamaze kwibaruka, gusa ntibahwema kugaragarizanya ko bakundana urw’ukuri.



2 Responses
Mu mafoto, dore ‘Couple’ eshanu z’abakinnyi ba ruhago zikomeye mu Rwanda
nibyiza rwose nimana idusaba gukundana kdi twibuke ko nurugo ari ijuru rito ikibazo abakinnyi bacu bagira bahembwa amafr menshi pe ariko basoza ruhago ugasanga babayeho nkabatarigeze bazigamira ejo hazaza bamwe muribo bisubireho
Mu mafoto, dore ‘Couple’ eshanu z’abakinnyi ba ruhago zikomeye mu Rwanda
nibyiza rwose nimana idusaba gukundana kdi twibuke ko nurugo ari ijuru rito ikibazo abakinnyi bacu bagira bahembwa amafr menshi pe ariko basoza ruhago ugasanga babayeho nkabatarigeze bazigamira ejo hazaza bamwe muribo bisubireho