Ubushakashatsi mu by’ubumenyi bwisi batangaje ko muri leta ya Scotland habonetse bimwe mu bimenyetso bishobora kwigisha amateka agaragaza inzira y’iremwa ry’isi.
[ad id=”44145″]
Ibi bimenyetso bigizwe n’ibibaya birimo imisozi migufi n’amazi y’urubogobogo ndetse n’amabuye n’ibitare bivugwa ko yaba ari amwe mu yaremanywe n’isi.

Aba bashakashatsi bavuga ko kuba hagaragara imisozi byatwe ahanini n’imihindagurikire y’ibihe n’ikirere, byanatumye amabuye yari mu kuzimu abasha kuzamuka akagaragara hejuru.

Aya mabuye ya Scotland yatangiye kwigwaho guhera mu kinyejana cya 19 n’abashakashatsi mu by’ubumenyi bw’isi.

Aka gace ka Assynt ko muri Scotland, ngo ni kamwe mu duce dushobora kwigirwamo iremwa ryose uko ryagenze kuko hari ibimenyetso byerekana uko buri kimwe cyabayeho ndetse n’uko hagiye habaho impinduka.

Iyo ugenze mu muhanda wahuranya akogace, ubanza kubona ari ahantu habi cyane kuko haba hagoranye kuhagenda bitewe n’ayo mabuye akikije uwo muhanda.
Gusa aba bashakashatsi bavuga ko iyo ukomeje ugera ahandi hantu heza hari andi mabuye ateye ukwayo bavuga ko abitse amateka n’amabanga menshi y’isi.

Amwe mu mabuye yo muri akagace yahawe amazina ya Lewisian gneiss, ngo yabayeho mu myaka ibarirwa muri miliyari zisaga 3 bivuze ko biba isi yariho, habagaho ibinyabuzima bizwi nka Microbe gusa.
Gusa ngo aya mabuye yaje gusaza bitewe n’imihindagurikire y’ibihe, azana urubobi ndetse ahindura isura bityo ukaba utanashidikanya uburyo ari aya keya.
Ku mpande z’ayo mubuye mu kibaya, uhasanga icyambu kirimo amazi y’urubogobogo ku buryo nayo ngo yaba afite icyo agaragaza mu gihe cya cyera, ariko akaba asa nayahinditse kubeta ibihe byahinditse byongeye akaba amaze imyaka myinshi.

Aba bashakashatsi bavuga ko ubutumburuke bw’aka gace ndeyse n’ibintu umuntu yakwita nyaburanga bihagaragara bituma bavuga ko haba ari naho hari izingiro ry’umwuka abantu bahumeka wa Oxygen, ariko wanaje gukwira ku isi yose.

Kuva muri aka gace ka Lewisian gneiss werekeza ahitwa Torridonian hagaragara amabuye ahagaze nayo bavuga ko amaze hafi miliyari 2 z’imyaka bityo nayo akaba ari kimwe mu biremwa bya mbere byabayeho haba mbere na nyuma y’iremwa ry’isi.
[ad id=”44145″]
Guhera mu kinyajana cya 19, nibwo abashakashatsi babiri barimo Benjamin Peach ndetse na John Horne batangiye gukurikirana aka gace kagaragaza imiterere idasanzwe, aho banatangaje ko uhereye kuri ayo mabuye, kugeza ku mazi abonekayo, nta kabuza bitakubuza kugaragaza uko isi yo hambere yari iteye.
Nsengimana@Bwiza.com


