Umujyi wa Aleppo ni umujyi wari uwa 2 mu gihugu cya Syria, ukaba wari umujyi wari wibanze ku bikorwa by’ubucuruzi ndetse n’inganda, ukaba wari n’umujyi uziho ibikorwa by’ubukerarugendo mu gihugu. uyu mujyi ukaba warakomeye guhera mu binyejana bisaga 10 bishize.

Uyu mujyi watangiye kwangirika guhera mu myaka 4 ishize, ubwo imitwe y’intagondwa yatangiraga kwibasira kiriya gihugu ndetse n’ibindi bihugu bihana imbibe nacyo.

Uyu mujyi wakomeye cyane mu kinyejana cya 13 ubwo watangiraga kugabwaho ibitero gahoro gahoro ukagenda wangirika cyane cyane kunyubako zawo zari zijyanye n’igihe wubakiwemo.

Igisirikare cyo muri iki gihugu cyifashishaga uyu mujyi mu bijya ye n’imirwanire kuko wari ugizwe n’ibikuta bikomeye ariko ibyo ntinyakanze ibitero bikaze byakomeje kuwugabwaho n’ibindi bihugu.

Mu kinyejana cya 12, uyu mujyi waje guhinduka ishuri ry’ibijyanye n’umuco ndetse n’imurikabikorwa ry’ibijyanye n’umuco cyane cyane mu gace kari gaherereyemo umusigiti aho abantu bakundaga guhurira.

Hammam al-Nahasin, umwe mu misigiti mikuru yubatswe muri kariya gace guhera mu kinyjana cya 13.
Aha hatangiye kwangirika cyane mu ntambara y’abasivil muri 2009

Uyu mujyi ngo ntiwari umujyi ushaje ku buryo wakwangirika uko ubonye, ahubwo wagiye ugabwaho ibitero ariko ugatinda gusenyuka.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mbere yo kwangirika, uyu mujyi wari warabaye isibaniro ry’imitwe y’iterabwoba nka Islamic State, Jihadist group ndetse na Al-Nusra Front

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


