HJjbS3TXsAEP4lg_copy_1000x800

Mu Mboni Zanjye: Ese umukino wa Bizimana ni ugukingira FDLR ikibaba, cyangwa kwambura Kigali impamvu yo kwirwanaho?

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Édouard Bizimana, yongeye kuvuga ku kibazo cya FDLR mu buryo bushobora kugira uburemere bukomeye muri geopolitiki y’Ibiyaga Bigari.

Avuga ko mu myaka 30 ishize uyu mutwe utigeze ugaba igitero na kimwe ku Rwanda. Ariko inyuma y’aya magambo hashobora kuba hari umukino urenze ikibazo cya FDLR ubwacyo: guhindura uko amahanga asobanura impamvu u Rwanda rutanga ku bijyanye n’umutekano warwo, zikubiyemo ingamba z’ubwirinzi rwatangaje ku gihugu cya Congo.

Mu karere k’Ibiyaga Bigari, amagambo y’abayobozi akenshi aba ari intwaro ya dipolomasi.

Iyo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga avuze ku mutwe witwaje intwaro umaze imyaka myinshi uri mu mpaka hagati y’ibihugu, aba atari kuvuga ku mateka gusa; aba ari no kubaka politiki igihugu cye gishaka ko amahanga yemera.

Ni muri urwo rwego amagambo ya Édouard Bizimana akwiye gusomwa.

Ikibazo ntabwo ari FDLR gusa

FDLR ni umwe mu mitwe ifite amateka akomeye mu burasirazuba bwa Congo.

Umuryango w’Abibumbye umaze imyaka ushyira uwo mutwe ku rutonde rw’ibihano, ushinja bamwe mu bawugize ibikorwa bikomeye byo guhungabanya umutekano no gukorera ihohoterwa abaturage.

Ariko kuri Kigali, ikibazo cya FDLR ntigipimirwa gusa ku mubare w’ibitero yaba yaragabye ku Rwanda.

U Rwanda rureba cyane ku kuba hari umutwe ufite abarwanyi, amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, imiyoboro ya gisirikare, ndetse ukorera mu gihugu gituranye n’u Rwanda.

Bizimana we ahitamo gushyira intumbero ku kindi kintu, aho avuga ati: “Mu myaka 30, FDLR ntabwo yigeze itera u Rwanda.”

Iri jambo rishobora kumvikana nk’amakuru asanzwe, ariko muri geopolitike, icyo umuyobozi ahitamo kuvuga ni ingenzi nk’icyo ahitamo kutavuga.

Umukino wa mbere: Guhindura akaga k’umutekano ukagashyira ku rwego rw’igitero

Aha ni ho amayeri ya mbere agaragara.

Nubwo umutwe waba utarigeze ugaba igitero runaka, ntibihita bivuga ko nta kaga ushobora kuba uteye.

Mu bijyanye n’umutekano, igihugu gishobora gufata umutwe nk’akaga kubera ubushobozi bwawo, imigambi yawo, aho ukorera cyangwa amateka yawo, nubwo icyo gihe waba utarakoze igitero kinini.

Ni ukuvuga ko “ntiyateye” atari kimwe na “ntishobora gutera”.

Iyo rero Bizimana ashyize imbere igipimo cy’ibitero, aba ashobora kuba ahindura ikibazo cyose.

Kigali ivuga iti: “Hari akaga (threat) kari ku mupaka wacu tugomba gukurikiranira hafi.”

Gitega igasubiza iti: “Ariko se uwo mutwe wigeze utera u Rwanda?”

Mu mboni zanjye, dipolomasi y’u Burundi yifuza gutangiza izo mpaka nshya iba izamuye, bigatuma Kigali isabwa gusobanura byinshi kurushaho, ijya mu rugamba rwo gusubiza.

Umukino wa kabiri: Gukura FDLR mu mpamvu u Rwanda rukoresha

Iki ni cyo gice gikomeye cyane. U Rwanda rumaze igihe ruvuga ko umutekano warwo udashobora gutandukanywa n’ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro ikorera muri RDC, harimo FDLR.

Kinshasa na Gitega bo bafite indi disikuru: ko ikibazo cy’umutekano w’u Rwanda kidakwiye kuba impamvu yo kwemerera ibikorwa bya gisirikare by’u Rwanda muri Congo.

Bityo, hahita havuka impaka zishaka guteza Kigali kwisobanura ko FDLR ari ikibazo cy’umutekano.

Kinshasa na Gitega bagakunda gukoresha imvugo ivuga ko FDLR ikoreshwa nk’impamvu yo gusobanura ibikorwa by’u Rwanda muri Congo.

Iyo Bizimana avuga ko FDLR itigeze itera u Rwanda mu myaka 30, aba yigiza nkana? Ese arabizi ko yateye, ahubwo akaba agamije guca intege imwe mu nkingi Kigali ishingiraho ivuga ko FDLR ari yo nkomoko y’ikibazo mu burasirazuba bwa Congo?

Ni intambara y’amagambo.

Intambara yo mu burasirazuba bwa RDC ntabwo irwanirwa ku rugamba gusa

Irwanirwa i Washington, New York, Addis Ababa, Doha, Bruxelles, ndetse no mu itangazamakuru mpuzamahanga.

Buri ruhande rushaka ko amahanga abanza kwemera uko rusobanura ikibazo.

Uko amahanga asobanura ikibazo ni ko n’ibisubizo atanga bihinduka: iyo kibonwa nk’ikibazo cy’umutekano w’u Rwanda, hashakishwa uko ako kaga gikumirwa; iyo kibonwa nk’ukubangamira ubusugire bwa RDC, igisubizo gihita cyibanda ku kuvana ingabo z’u Rwanda ku butaka bwa Congo, nk’uko ibihugu by’inshuti za Kinshasa bigarukaho.

Ibi bihura n’uko Amasezerano ya Washington yashyize ku murongo ibintu bibiri icyarimwe: RDC igomba guharanira kwirinda gushyigikira FDLR, naho u Rwanda rugakora ku bijyanye no gukuraho ingamba zarwo z’ubwirinzi.

Ni yo mpamvu FDLR yabaye igice cy’intambara y’amagambo yadukanywe na bimwe mu bihugu byo mu karere.

Umukino wa gatatu: Gushyira Kigali ku gitutu

Hari ikindi kintu aya magambo yaba yihishe inyuma.

Mu rwego rwa dipolomasi, Gitega yifuza ko hakomeza kuvuka ibisobanuro kuri Kigali bijyanye n’ubushobozi bwa FDLR, aho abarwanyi bayo bari, imikoranire yayo n’abandi, imigambi yayo, n’impamvu ikomeje gufatwa nk’ikibazo cy’umutekano w’igihugu.

Mu yandi magambo, Bizimana ashobora kuba ashyira Kigali mu mwanya wo kwiregura, aho kuba ari yo ishinja.

Ayo ni amayeri ya dipolomasi.

Umukino wa kane: Gufasha Kinshasa mu rugamba rw’amagambo

Kinshasa ifite inyungu mu kugabanya uburemere bwa FDLR, kuko impamvu iroroshye.

Iyo FDLR ifatwa nk’ikibazo gikomeye ku Rwanda, biroroha kuri Kigali gusobanura impamvu y’ingamba z’ubwirinzi.

Ariko iyo amahanga yemeye ko FDLR idateje akaga, ikibazo gishobora guhinduka, kuko atangira kwibaza ku ngamba z’ubwirinzi.

Gitega na Kinshasa rero byifuza ko impamvu iva ku mutekano w’u Rwanda, ikajya ku busugire bwa RDC, M23, umutungo kamere n’inyungu za geopolitike.

Ariko hari ikibazo Bizimana agomba gusubiza

Hari ikintu kimwe gituma disikuru ya Bizimana itaba yoroshye gutsinda.

FDLR iracyariho kandi raporo z’Umuryango w’Abibumbye zakomeje kugaragaza ko uwo mutwe ukiri mu bibazo by’umutekano wa RDC.

Raporo y’impuguke za Loni yavuzwe mu 2026 yanagaragaje gukomeza kubaho kw’imikoranire hagati ya FARDC na FDLR, mu gihe iyo mikoranire yari ikwiye guhagarara mu rwego rw’amasezerano y’amahoro.

Ibi bituma ikibazo kidashobora gusubizwa gusa ngo: “FDLR ntiyateye u Rwanda.”

Ahubwo hakwiye kubazwa: “Ese FDLR iracyafite ubushobozi, ingengabitekerezo y’urwango, umugambi cyangwa imikoranire ishobora guhungabanya umutekano w’u Rwanda?”

Aho ni ho impaka ziba zikomeye.

Umukino wa gatanu: Gukoresha ikinyoma ugamije inyungu

Mu geopolitike, rimwe na rimwe umunyapolitiki ntakeneye kuvuga ikinyoma imbonankubone kugira ngo yubake inkuru ye.

Nubwo Bizimana yavuga ko nta bitero bya FDLR byabaye ku butaka bw’u Rwanda, nyamara akaba yirengagiza ukuri, ikibazo ni iki: ese icyo gipimo cyonyine kirahagije kugira ngo hemezwe ko FDLR itagiteza akaga?

Iki ni cyo kibazo nyamukuru, kuko ushobora kuvuga uti: “Nta gitero gikomeye yagabye.”

Ariko ibyo ntibisubiza ikibazo cy’uko umutwe ushobora kuba ufite ubushobozi bwo gukora igitero mu gihe kizaza.

Ni yo mpamvu iyi mvugo ishobora kuba yihishe inyuma ya politiki kurusha kuba isesengura ryuzuye ry’umutekano.

Kuki u Burundi bukomeje kuvuga ibi ubu?

U Burundi n’u Rwanda bifitanye umubano mubi umaze igihe, kandi ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa Congo cyashyize ibihugu byombi mu mpande zinyuranye za geopolitike.

Gitega ntishaka ko ikibazo cya FDLR gihinduka urufunguzo rwo gusobanura ibikorwa byose bya Kigali.

Ahubwo ishaka ko ikibazo gisobanurwa mu buryo bushyira imbere ubusugire bwa Congo, ibikorwa bya M23, uruhare rw’u Rwanda n’imibanire y’ibihugu byo mu karere.

Ni yo mpamvu amagambo ya Bizimana ashobora kuba afite intego ebyiri icyarimwe:

Guca intege impamvu z’u Rwanda no kongera umwanya w’u Burundi muri dipolomasi y’akarere.

None se Bizimana agamije iki?

Politiki y’amagambo ye ishobora kugira ingaruka zo kugabanya uburemere bw’ibirego bishinjwa FDLR.

Icyo dushobora kubona neza kurushaho ni uko Bizimana ari kurwanya impamvu z’ubwirinzi bw’u Rwanda ku kibazo cya FDLR.

Umukino ushobora kugira ingaruka kuri Washington na Doha?

Iyo ibihugu byo mu karere bishaka ko habaho amasezerano y’amahoro, ntabwo biba bihanganye gusa ku butaka.

Biba bihanganye no kumvisha abahuza icyo ikibazo nyacyo ari cyo.

Niba Kigali ishaka ko FDLR ishyirwa ku murongo wa mbere w’ibibazo by’umutekano, naho Kinshasa na Gitega bagashaka ko ikibazo cyibanda ku bikorwa bya M23 n’uruhare rw’u Rwanda, abahuza nka Washington cyangwa Doha baba bafite ikibazo cyo guhitamo ingamba bazashingiraho.

Kandi uwakinnye neza mu kugena ingamba z’ibiganiro aba amaze gutsinda igice cy’umukino.

Nanzura, amagambo ya Édouard Bizimana kuri FDLR ashobora kurebwa nk’igice cy’intambara nini ya geopolitike iri kubera mu karere k’Ibiyaga Bigari.

Ntabwo ikibazo ari ukumenya gusa niba FDLR yarigeze igaba igitero cyangwa itaragaba, kuko ibyo arabizi.

Ikibazo gikomeye ni impamvu iyo ngingo ishyirwa ku meza ubu, n’icyo igamije guhindura mu buryo amahanga abona ikibazo cya RDC.

Kigali ishaka ko FDLR ifatwa nk’ikibazo cy’umutekano w’u Rwanda.

Gitega na Kinshasa bashaka ko amahanga abona ko ikibazo nyamukuru ari uruhare rw’u Rwanda muri RDC n’ikibazo cya M23.

Hagati y’izo mvugo ebyiri ni ho intambara nyayo ya dipolomasi iri.

Ni yo mpamvu ijambo rya Bizimana ridakwiye kurebwa nk’amagambo asanzwe ya Minisitiri. Ashobora kuba ari igice cy’umukino wo gushyira FDLR ku murongo wa mbere w’impamvu Kigali yashyizeho ingamba z’ubwirinzi, bityo ikibazo kikajya ku ruhare rw’u Rwanda muri Congo.

Kandi disikuru iramutse ikundiye Gitega, n’umukino wa geopolitike wahita uhinduka.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply