Banki nkuru y’igihugu iratangaza ko kuba ibicuruzwa mpuzamahanga byararongeje ibiciro no kuba umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi mu Rwanda ukomeje kugenda nabi kuva mu myaka 2 ishize, byatumye ibicuruzwa ku isoko ryo mu Rwanda na byo ndetse no mu karere ruherereyemo bizamura ibiciro ku buryo bugaragara ndetse n’ifaranga ry’igihugu rigatakaza agaciro kubw’iyo mpamvu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibi ni ibyatangajwe kuri uyu wa 29 Werurwe 2017 na Guverineri wa Banki nkuru y’u Rwanda mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, aho yavuze ko agaciro k’ifaranga gakomeje kugenda gatakara cyane cyane mu bihugu biherereye muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa sahara n’u Rwanda rurimo, bityo ikaba ari intambara bakomeje guhangana nayo.
Gusa iyi banki ivuga ko ifaranga ry’u Rwanda ritazatakaza agaciro cyane ugereranyije no mu myaka 2 ishize, aho kugeza ubu, isuzuma ryakozwe mu kwezi gushize kwa Gashyantare ryagaragaje ko ifaranga ry’igihugu ryatakaje agaciro ku kigero kingana na 0.7% mu gihe muri uku kwezi mu mwaka washize ifaranga ry’u Rwanda ryari rimaze gutakaza agaciro ku kigero kingana na 2.7%, bikaba bitanga icyizere ko umwaka wa 2017 ushobora kuzarangira ifaranga ryaratakaje agaciro ku kigero kingana na 4% gusa mu gihe mu mwaka washize wa 2016 ryari ryatakaje agaciro ku kigero kingana na 9%.
Naho mu mezi 2 ashize, ibiciro by’ibicuruzwa mu bihugu byo mu karere u Rwanda ruherereyemo byo bikaba byarazamutse ku buryo muri Kenya byazamutse ku kigero kingana na 90%, Uganda byazamutse ku kigero kingana na 6.7%, mu Burundi bizamuka ku kigero kingana na 20.7% mu gihe muri Tanzaniya byazamutse ku kigero kingana na 5.5%.
Iri zamuka ry’ibiciro ku masoko mpuzamahanga, rikaba ari na ryo ryatumye ifaranga ry’u Rwanda ritakaza agaciro nubwo hari ingamba zo guhangana na byo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Muri rusange, ibiciro byo mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa sahara n’u Rwanda rubarizwamo byazamutseho 7% muri 2015, 11.3% muri 2016, bikaba biteganyijwe ko bitazarenza 10.8% muri uyu mwaka wa 2017.
Guverineri wa Banki nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa avuga ko ubukungu bw’u Rwanda buzakomeza kugenda neza ariko bikaba bitazabuza ifaraanga gukomeza gutakaza agaciro kubera ko hari zimwe mu mpamvu zitarakemuka zituma agaciro ka ryo gakomeza guhagarara nabi ku isoko.
Yagize ati”uko bigaragara ifaranga ryatakaje agaciro mu myaka ishize ariko bitewe n’imbaraga zashyizwe mu mabanki n’ibigo by’imari muri uyu mwaka wa 2017, biratanga icyizere ko hari ikizahinduka nubwo atari cyane.”
Yakomeje avuga ko ubukungu bw’u Rwanda bushingiye ahanini ku bicuruzwa byoherezwa mu mahanga n’ibiturukayo, inguzanyo n’ibindi bikorwa bifitanye isano n’imari kuko byagaragaye ko ibikomoka ku buhinzi ari byo bituma ubukungu bugenda nabi kubera imihindagurikire y’ikirere.
Uyu muyobozi kandi atanga icyizere ko ubukungu bw’u Rwanda buzagenda neza muri uyu mwaka kubera ikinyuranyo cy’ibituruka mu mahanga cyagabanutse ugereranyije n’ibyoherezwayo, aho cyagabanutse kugera ku kigero cya 5.9% bingana na Miliyoni 1.6 z’Amadolari y’Amerika.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
BNR ivuga ko kuba umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi waragenze nabi mu karere bitewe n’imihindagurikire y’ikirere, ari imwe mu mpamvu zikomeye zatumye agaciro k’ifaranga ku bicuruzwa kazamuka, uko byatumye n’ibicuruzwa mpuzamahanga bindi byongeza ibiciro nityo bikanazamura agaciro k’idorari, ibi bikaba ari byo byatumye ifaranga ry’u Rwanda ritakaza agaciro kimwe no mu bindi bihugu by’ibituranyi
Abakeneye ko bwiza.com yazabasura, n’igihe mukeneye ko hari ibitangazwa mu binyamakuru byayo wakwandika kuri E-mail ya meckypro@gmail.com,cyangwa mugahamagara kuri 0784685981.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


