Mu kwezi kwa Nzeri 2011, Nkurunziza Antoine wo mu karere ka Bugesera, ubwo yiteguraga gukora ikizamini cy’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga, haje umuntu amushuka ko akora muri Polisi y’u Rwanda, mu Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda; maze amwizeza ko yamufasha kubona uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga ku buryo bworoshye.
Nyuma yo kumva icyo gitekerezo no kucyemera, uwo wamwizezaga ibyo bitangaza witwa Utazirubanda Justin, bari baturanye mu murenge wa Ruhuha mu karere ka Bugesera; yamusabye ko yamuha amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100 by’iyo serivisi undi arayamuha maze nyuma y’igihe gito amuzanira urwo ruhushya rw’agateganyo.
Nkurunziza yagize ati:” yanyijeje kandi ko yanamfasha kuzabona n’uruhushya rwa burundu rwa B bityo muha amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 200 maze ararunzanira ”.
Ubwo muri uyu mwaka habaga igikorwa cyo gutanga serivisi z’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda binyuze kw’irembo, Nkurunziza yashatse kumenya niba uruhushya rwe ari urw’ukuri abinyujije kuri iyo serivisi y’Irembo maze asanga ari uruhimbano.
Na murumuna we witwa Imanirambona nawe niko byamugendekeye kuko yahaye Utazirubanda amafaranga ibihumbi 320 ngo amufashe kubona uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga mu mwaka w’2014. Cyakora nawe yahawe urw’uruhimbano.
Umuvugizi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kabanda yavuze ko Nkurunziza na Imanirambona ari bamwe mu bahawe impushya z’impimbano na Utazirubanda ndetse n’abandi batekamutwe nkawe bagiye bashuka abantu muri ubu buryo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Yagize ati:” iki ni ikibazo twahagurukiye muri iki gihe, mu iperereza twakoze mu mezi abiri ashize, tumaze gufata amatsinda atanu agizwe n’abantu 16 y’abakora ibi bikorwa bibi byo gutekera imitwe abantu bakabarya amafaranga yabo bababeshya ko babafasha kubona impushya zo gutwara ibinyabiziga ku buryo bworoshye”.
CIP Kabanda yavuze ko umubare munini w’abafashwe ari abo mu Mujyi wa Kigali harimo na Utazirubanda wafashwe mu cyumweru gishize.
Yagize ati:” Utazirubanda yari kuri lisiti y’abantu twashakishaga bakora ndetse bakanatanga impushya zo gutwara ibinyabiziga z’impimbano. Iyo lisiti inariho n’abandi tugishakisha na n’ubu kandi iperereza turacyarikomeje”. Ubwo Utazirubanda yafatwaga, yasanganwe lisiti iriho abantu 13 yari amaze guha impushya z’impimbano abenshi bakaba biganjemo abamotari.
Kuwa kabiri mu gitondo, abantu 6 bajyanye impushya zo gutwara ibinyabiziga bari baragurishijwe na Utazirubanda ku ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, zose zikaba zarasuzumwe maze basanga ari impimbano.
Umuvugizi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda yakomeje agira ati:” kugeza ubu dufite lisiti y’abantu 30 batunze izi mpushya z’impimbano ariko turakeka ko bashobora no kuba ari benshi, iperereza turimo gukora niryo rizaduha umubare w’ukuri”.
Yakomeje avuga ati:” iyo ufite uruhushya nk’urwo kandi wararubonye muri ubwo buryo, uzi neza ko nta kizamini wakoze, ugomba kumenya ko ruba ari urw’uruhimbano, uba usabwa kurushyikiriza ku bushake Sitasiyo ya Polisi ikwegereye”.
CIP Kabanda yavuze ati:” intego dufite si ugufata abatunze izi mpushya z’impimbano kuko nta n’agaciro ziba zifite. Mu gihe batazitanze ku bushake bwabo, bashyirwa ku rutonde rw’abantu bashakishwa bafite ibyangombwa by’ibihimbano hanyuma bagafatwa bagashyikirizwa ubutabera . Turabasaba rero kudufasha muri iki gikorwa cy’iperereza turimo kugira ngo abakora izo mpushya kandi bitemewe bafatwe”.
Aragira inama abaturage yo kwitondera abaza babashuka bigira “abakomisiyoneri “ hagati y’abaturage na Polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda, babeshya ko bazabafasha kubona izo mpushya ku buryo bworoshye, kandi icyo baba bagamije ari ukubarya amafaranga yabo.
Yasabye uwo ariwe wese wabona abashaka gukoresha aya mayeri, kubimenyesha ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, kuri nimero ya 0788311502, 0788311215, 0788311110, 0788311114 cyangwa akabimenyesha sitasiyo ya Polisi imwegereye.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@bwiza.com