Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr.Geraldine Mukeshimana yavuze ko ibirayi bikomeje kwangirikira mu mirima by’umwihariko mu mirenge ya Cyanzarwe, Migeshi na Busasamana igize akarere ka Rubavu, mu ntara y’Iburengerazuba.
Minisitiri Mukeshimana ubwo yari imbere y’Inteko ishinga amategeko, umutwe w’abadepite yatangaje ko impamvu ibi birayi bikomeje kuborera mu mirima y’abaturage aho kugurishwa ari uko amakoperative yemewe ashinzwe kugurisha ibi birayi ataragira ubushobozi buhagije bwo kugurisha uyu musaruro wabonetse ku bwinshi muri iki gihembwe cy’ihinga kandi ko Minisiteri bireba yatinze kuvugutira umuti iki kibazo.
Ati “Minisiteri yabyinjiyemo ikererewe ibirayi byaramaze kwera. N’ubwo mu turere nka Burera na Musanze iki kibazo cyakemutse,mu mirenge nka Cyanzarwe,Migeshi na Busasamana ibirayi biracyaborera mu mirima y’abaturage.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda,Bwana Vincent Munyeshyaka ubwo yagiraga icyo avuga ku kibazo cy’ubucuruzi bw’ibirayi mu minsi ishize, yavuze ko impamvu Minisiteri ayoboye yashyizeho uburyo bwo kunoza ubucuruzi bw’ibirayi hashyirwaho igiciro kizwi mu gihe rubanda bari basanzwe aribo bacyishyiriraho bitewe n’uburyo ibiciro ku isoko bihagaze.
Uyu muyobozi yatangaje ko Minisiteri yabikoze mu rwego rwo kunoza ubucuruzi bw’ibirayi hirindwa akajagari kari gasigaye kagaragara ndetse anatangaza ko hari ibihano bikarishye kuri buri wese uzakora ubu bucuruzi bunyuranyije n’amategeko.
Ku ruhande rw’abaturage bumvikanye kenshi bagaragaza kutishimira iki cyemezo aho bavugaga ko ibi ari ukubaka uburenganzira ku musaruro wabo kandi ko ibi bishobora gutuma bagashwa n’ubutindi bakicira isazi mu jisho mu gihe biriye bakimara bagura imbuto n’imiti ku giciro cyo hejuru nyamara bakaba bahabwa igiciro bita “intica ntikize” ku musaruro wabo.
Ikibazo cy’ubucuruzi bw’ibirayi cyasize benshi mu bayobozi b’amakusanyirizo mu karere ka Burera batabwa muri yombi ubwo Minisitiri w’intebe yasuraga aka karere ndetse bivugwa ko hakozwe impinduka nyinshi mu bayobozi b’inzego z’ibanze muri iyi ntara mu rwego rwo guhangana na bamwe muri bo bijanditse muri ubu bucuruzi bw’ibirayi butemwe n’amategeko.
Nyuma yo kumva ibisobanuro byatanzwe,intumwa za rubanda zatangaje ko zinyuzwe n’ibisobanuro zahawe.
Kanda Subscribe ujye ubona Video zigezweho

Fred Masengesho Rugira/Bwiza.com


