Mu gihe cy’umwaka umwe Perezida Evariste Ndayishimiye amaze ayobora igihugu cy’u Burundi, Umuryango LIGUE ITEKA, uharanira uburenganzira bwa muntu muri iki gihugu uravuga ko abantu bagera kuri 554 bamaze kwicwa, 118 muri bo bakaba ari abagore.
Uyu muryango uvuga ko uyu mwaka Perezida Ndayishimiye amaze ku butegetsi wabaye umwaka w’akaga kandi ubivuga ushingiye kuri iyo mibare ufite, ndetse ukagereranya n’imyaka itandatu ishize igihugu kiri mu bibazo byaturutse ku kwiyamamariza manda ya gatatu kwa nyakwigendera Pierre Nkurunziza.
Uvuga ko iyi mibare wongeyeho iy’abantu bishwe ku butegetsi bw’uwo yasimbuye, igera ku bantu 2799 bishwe barimo abagore n’abakobwa 343 kuva ku itariki 25 Mata 2015. Mu mwaka umwe gusa, ngo ku buyobozi bwe hapfuye 20% by’abishwe kuva icyo gihe.
Nk’uko bigaragara mu ibaruwa Bwiza.com yabashije kubona uyu muryango wandikiye Perezida Ndayishimiye kuri uyu wa Gatanu, itariki 18 Kamena, yandikiwe i Kampala, uvuga ko 250 muri abo bishwe imirambo yabo yagiye itoragurwa mu bice bitandukanye by’igihugu, aho imwe yatoraguwe mu mashyamba, mu nzuzi, mu biyaga no mu mihanda.
Umuryango ukomeza uvuga abantu ba mbere bakekwaho kugira uruhare muri ubwo bwicanyi ahanini ari abakozi b’urwego rushinzwe iperereza, SNR, rukorana bya hafi na perezidansi, ndetse n’abapolisi, abasirikare n’Imbonerakure.
LIGUE ITEKA itanga inama y’icyakorwa ngo ituze rigaruke mu gihugu, aho ivuga ko Perezida Ndayishimiye akwiye kubanza kwaka ibirwanisho urubyiruko rw’ishyaka riri ku butegetsi ruzwi nk’Imbonerakure.
Uyu muryango kandi usanga hakwiye kubuzwa ko imirambo iboneka ihita ishyingurwa polisi n’inzego z’ubutabera bitabanje gukora iperereza ryimbitse ngo hamenyekane ikihishe inyuma y’izo mfu.
Ikindi ngo nuko umukuru w’igihugu yahagararira mu by’ukuri urwego rw’ubutabera akareka kujya yitotomba ko hari abakomeza gukora ibyaha bitandukanye mu gihugu ayoboye, kandi afite ububasha bwo bwo gutuma abo bose bica abantu bakurikiranwa bagahanwa atitaye kuri ndakuzi.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


