Mu myaka 2 gusa, umusore amaze gutera inda abakobwa 20 bo ku ishuri yigagaho

Sangiza iyi nkuru

Umusore wo mu gihugu cya Cote d’Ivoire aherutse gutoroka ishuri aho yigaga mu gihugu cy’u Bufaransa nyuma y’uko hamenyekanye amakuru ko yateye inda abakobwa bagera kuri 20 bo ku kigo yigagaho.
Uyu musore witwa Laurent Blesse w’imyaka 18 y’amavuko, yahise afata icyemezo cyo gusubira iwabo muri Afurika, nyuma yo gutera inda hafi ya buri mukobwa wese bakundanye mu kigo yigagaho.
Uyu Laurent uvugwaho gukora ibyo abandi benshi bananiwe gukora mu myaka 10, ariko we akabikora mu myaka 2 gusa, akigera mu mujyi w’iwabo muri Abidjan yahise ahamagara ku kigo yigagaho ababwira ko ari amahoro ko atazagaruka ku ishuri.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Aba bakobwa bafite imyaka 16-19, ngo bagiye basimburanwa kwa muganga nyuma yo kubabonana ibimenyetso ko baba batwite, abaganga n’abarezi bo ku kigo bigaho bagatungurwa no kumva ko bose inda bazigereka ku musore umwe.
Umwe muri abo bakobwa w’imyaka 16 ari na we wabyaye mbere y’abandi bose, ngo yumvaga ko uwo musore bagomba kuzabana ndetse bakanabyarana n’abandi ariko agatungurwa no gusanga hari abandi bakobwa benshi biga ku kigo kimwe nab o batekereza nk’ibyo.
Ku rundi ruhande, abayeshuri benshi bavuga ko batunguwe no kumva ayo makuru kuko uwo musore yari akunze kuba yiturije adakunda kuvuga amagambo menshi.
Abandi babyeyi basaba ko uyu musore yatabwamuri yombi akagarurwa mu Bufaransa akajya kuburanishwa ku byaha by’ihohotera.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille@Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *