Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Abahanzi Dr Jean Nepo Utumatwishima Abdallah, agaragaza ko kuva mu myaka 30 ishize u Rwanda rubohowe, urubyiruko rwateguwe neza kandi narwo aho rugeze rukaba rwiteguye.
Yabivuze kuri uyu wa Gatatu mu nama y’Umushyikirano mu kiganiro gitanga ishusho y’aho urubyiruko rugeze rwiyubaka, aho asaba inzego zinyuranye gukomeza kurugirira icyizere kuko rufite ubushobozi bwose.
Minisitiri agaragaza ko urubyiruko rumaze kumenya aho igihugu cyavuye n’aho kigana mu rwego rw’iterambere rirarembye.Aha avuga ko kuba rufite Perezida wa Repubulika ari amahirwe akomeye kuko ku butegetsi bwabanje butabahaga agaciro keretse ku bafite inkomoko izwi n’abari ku butegetsi.
Aha avuga ko hari amasomo abanyarwanda bakwiye kwigira ku mukuru w’Igihugu nk’uko urubyiruko rutandukanye Minisiteri iherutse guhura narwo usanga bavuga ko ibyo bakora byose baba bifuza gukora nka Perezida Kagame.
Bimwe mu byo bakwiye kumwigiraho, harimo kwicisha bugufi.Aha atanga urugero nko ku butegetsi bwabanje wasangaga buri wa Gatatu abaturage bagira aho bateranira kugirango bitoze intero(Animation) yo gusingiza umukuru w’Igihugu n’umubyeyi we , Nyamara Perezida Kagame we ugasanga ashishikajwe no gucyemura ibibazo bya rubanda bityo buri wese akaba akwiye kubimwigiraho.
Minisitiri kandi abona abanyarwanda bakwiye kwigira kuri Perezida Kagame ku gucunga neza amarangamutima.Nanone aha atanga urugero rw’ibigaragara ku bibasira u Rwanda barutuka bashaka kuruhungabanya, ariko Perezida Kagame akitonda agakurikiza amategeko mpuzamahanga, nyamara atari ukuvuga ko ubushobozi bubuze dore ko n’ingabo ziba ziteguye.
Ati”Dukurikije ibyo tubona abantu batuka u Rwanda,Igihugu cyacu,n’abantu batuka nyakubahwa Perezida wa Repubulika,ubundi dukurikije uburyo twiyizeye n’ingabo zacu nk’ejo mwakatubwiye ngo dukenyere tugende.Ariko igihe tuzaba dukomerewe natwe cyera ,abantu tuzakomeze twige gucunga neza uko ducyemura ibibazo nk’uko nyakubahwa umukuru w’Igihugu abikemura.”
Abwira urubyiruko gukomeza kwanga ikibi, bagakomeza umurongo mwiza bahabwa n’igihugu.


