Umuhanzi umenyerewe mu ndirimbo gakondo Intore Masamba ahangayikishijwe n’uko mu myaka 35 amaze mu muziki atarahabwa igikombe n’iyo cyaba icya plasitike.

Uyu mugabo w’inararibonye avuga ibi, mu gihe abahanzi bakiri bato bakunze kubihabwa ndetse bakanahabwa akayabo k’amafaranga ariko we ngo habe n’igikombe cy’ikirahure arabona kandi ari imwe mu nkingi za muzika Nyarwanda.
Uyu mugabo ufite indirimbo zifite byinshi zisiga mu mitwe y’Abanyarwanda usanga kenshi zifashishwa mu makwe, mu birori bitandukanye, ariko atangazwa n’uko nta ndirimbo n’imwe ishingirwaho ngo abe yahabwa igikombe.
Mu kiganiro Masamba aherutse kugirana n’itangazamakuru,byinshi yatangaje yavuze ko n’ubwo ibyo bikombe bikomeje ku munyuraho agiye kumurika album ya 10 muri werurwe umwaka utaha.
Masamba avuga ko nubwo nta gikombe arabona nk’ishimwe ry’uruhare yagize mu muziki Nyarwanda, ngo ntibizamubuza kwigisha abahanzi bakiri bato uko batarama nyuma yuko azaba amaze kumurika iyo album.
Uyu muhanzi wagiye akora ibitaramo bitandukanye haba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo, yatangiye umuziki afite imyaka 35 mu gihe habura amezi make ngo yuzuze imyaka 50 y’amavuko.
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


