Mu myaka 40, Abashinwa miliyoni 700 bakuwe mu bukene

Sangiza iyi nkuru

Urugamba rwo kurwanya ubukene bukabije ni imwe mu ntego perezida Jinping yihaye kuva akinjira muri pilitiki. Kuva mu 1978, abamaze kuva mu bukene basaga miliyoni 700, abakiburimo ni miliyoni 16 nabo batazarenza mu 2020.

Tariki ya 7 Werurwe, ni umunsi wa kane w’inama ngishwanama ya 13 y’ishyaka  PCC riri ku butegetsi mu Bushinwa. Kuri uyu munsi,  perezida  Jinping yaganiriye n’abadepite bahagarariye intara ya Gansu, iya nyuma muzifite abakene benshi, kuko yihariye abarenga miliyoni bakiri munsi y’umurongo w’ubukene.

Iyi ntara nubwo ifite ibyiza byinshi bitatse Ubushinwa, yihariye abasaga miliyoni bose muri miliyoni 16 zikiri mu bukene. Jinping avuga ko urugamba rwo kurwanya ubukene rusigaje imyaka ibiri gusa rugasozwa.

Nk’uko bisobanurwa na Wang Botao,  Umunyamakuru mu ishami ry’igifaransa kuri Televiziyo CGTN, ingingo nk’iyi yagarutsweho tariki ya 7 Werurwe, ubwo Jinping yaganiraga n’abadepite bahagarariye intara ya Gansu.

DDD
Umunyamakuru mu ishami ry’igifaransa kuri Televiziyo CGTN, Wang Botao

Ibyiza bitatse iyi ntara ya Gansu,  kuba iya nyuma mu bukene bukabije, ari nayo mpamvu iyi ngingo yo kurwanya ubukene itari kubura ku murongo w’ibyigwa.

Nubwo ubushinwa bumaze kuvana mu bukene bukabije abaturage basaga miliyoni 700 mu gihe cy’imyaka 40, abandi bagera kuri miliyoni 16 baracyatunzwe n’idolari rimwe ku munsi. Amayuwani 3.200 ku mwaka (idolari rimwe n’ibice bitatu ku munsi).

Abo bashinwa bakiri munsi y’umurongo w’ubukene, bagomba kuba babuvuyemo bitarenze umwaka wa 2020, ni ukuvuga mu mezi 20 ari imbere.

Gusa JInping  yihanangiriza abakozi bashinzwe iyi gahunda, ababwira ko uyu atari umwanya wo guhindagura imibare cyangwa guhimbira abakene ko bakize. Agira ati, “ hakenewe imibare mizima, irimo ukuri, yizewe, kandi myiza”.

Umugambi wa Jinping wo kurwanya ubukene si uwa none cyangwa ejo, kuko  uko wakabaye wose ugaragara mu gitabo yanditse cyitwa “sortir de la pauvrete”- kuva mu bukene.

Ni inzira ndende kandi itoroshye, kandi ni umutwaro uremereye ku bayobozi b’intara harimo n’iya Gansu.

Ni urugamba rusaba ubufatanye kugirango intsinzi izashyire ibonetse. Abarwanashyaka pa PCC basaga miliyoni zisaga 80, ndetse n’abashinwa bose muri rusange bagomba gutera Jinping ingabo mu bitugu.

Zhangye danxia
Ibyiza nyaburanga bitatse intara ya Gansu

Gansu ni intara iri mu majyaruguru yo hagati mu Bushinwa, umurwa mukuru wayo ni Lanzhou. Mu mwaka wa 2010 yari  ituwe n’abaturage basaga miliyoni 25.  Ibarizwamo ibyiza byinshi nk’urukuta rwa Maryse, umucanga wa Dunhuang,  ingoro za Mati na Dafo, ubuvumo bwa Mogao, yemwen n’imihora ya Yumen na Yang na Yumen.

landz
N’ubwo iyi ntara idatera imbere vuba, ariko ifite ibyiza biyiranga

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *