fml4r9ywiaesm7c.jpg

Mu myaka ine iri imbere ibihugu byo mu karere bizaba bifite ifaranga rimwe – EAC

Sangiza iyi nkuru

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) yatangaje ko mu myaka ine iri imbere uyu muryango uzaba ufite ifaranga rimwe .

Ibi Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Peter Mathuki, yabitangaje kuri uyu wa Gatatu ushize, itariki 11 Mutarama 2023 mu mwiherero w’abakozi b’uyu muryango wabereye Machakos mu gihugu cya Kenya.

Ati: “Ifaranga rimwe rizoroshya ubucuruzi no kugenderana kw’abantu mu karere. Bihuye n’intego zacu zo kugira akarere katagira imipaka kugira ngo abantu bashobore kugenda no gucuruza mu bwisanzure nk’uko biteganijwe mu masezerano y’isoko rusange ”.

Yagaragaje kandi ko biteganijwe ko Inama y’Abaminisitiri izafata icyemezo vuba aha ku bijyanye n’ikigo cy’ifaranga rya Afurika y’iburasirazuba (East African Monetary Institute), kibanziriza Banki Nkuru ya Afurika y’Iburasirazuba izasohora ifaranga rimwe.

Kugira ifaranga rimwe ryo mu karere ngo bivuze ko imbaraga zo gutanga ifaranga ry’igihugu zizavanwa muri za guverinoma zikajya mu kigo gihuriweho, ari cyo East African Monetary Union.

fml4r9ywiaesm7c.jpg

Somalia iracyigwaho mbere yo kwinjira muri EAC

Ikindi kintu cy’ingenzi cyagaragajwe n’Ubunyamabanga bwa EAC ni ukohereza ubutumwa bwo kugenzura bitarenze Mutarama kugira ngo harebwe niba Somalia yiteguye nyuma yo gusaba kwinjira mu muryango w’akarere.

Mathuki yasobanuye inzira ndende ya Somalia yo ku Nyanja Itukura ihuza Afurika n’igice cy’Abarabu nk’akarere k’ubukungu gakomeye avuga ko bizazana inyungu nini kuri EAC.

Ati: “Gukoresha umutungo w’ubukungu bw’amazi wa Somalia nk’amafi n’inkombe zagutse na byo byitezweho kuzamura ubukungu bw’akarere”.

Nk’uko byatangajwe n’Umucamanza Mukuru w’Urukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EACJ), Nestor Kayobera, Umujyi wa Kigali ni wo uzakira inama ngarukamwaka itaha y’urukiko rw’ubutabera rwa Afurika y’Iburasirazuba izigirwamo ishyirwa mu bikorwa rya politiki yo kuganisha abaturage bo muri uyu muryango ku kwishyira hamwe.

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. Mu myaka ine iri imbere ibihugu byo mu karere bizaba bifite ifaranga rimwe – EAC
    Murirukanswa niki ki bitazashoboka? Mwabanje mugafungura imipaka ko aribyo byihutirwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *