Mu rugo rwa Gen. Numbi ‘wahunze’ havumbuwe intwaro nyinshi zirimo iziremereye

Sangiza iyi nkuru

Igisirikare cya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) cyavumbuye intwaro zirimo iziremereye nyinshi ‘zakwira batayo yose’ mu rugo rwa Gen. John Numbi wabaye Komiseri Mukuru wa Polisi, ubu uri mu buhungiro kuva muri Werurwe 2021.

Radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI, kuri uyu wa 31 Kanama 2021 yatangaje ko aya makuru yayahawe na bamwe mu basirikare ba RDC.

Ngo abasirikare bo mu ishami rya ‘military police’ bari mu modoka ebyiri za Jeep, abashinzwe ubugenzuzi mu gisirikare na bo bari muri ebyiri ndetse n’abakozi ba Minisiteri ishinzwe igenamigambi n’imiturire, bagiye gusaka urugo rwa Gen. Numbi muri Avenue des Orangers i Kinshasa.

Basanzemo ububiko bw’intwaro nyinshi cyane zirimo iziremereye (umubare n’ubwoko bwazo ntibyatangajwe), bazikuramo kugira ngo bazikoreho iperereza, mbere y’uko zishyirwa mu maboko ya Leta.

Gen. Numbi yabaye muri uru rugo kuva mu 1997 nyuma y’aho umutwe w’ingabo za AFDL wa Laurent Kabila wari umaze gufata ubutegetsi ubutegetsi. Yaruvuyemo nyuma yo kwamburwa inshingano ya Komiseri Mukuru wa Polisi muri Nyakanga 2020, asubira ku ivuko i Lubumbashi mu ntara ya Haut-Katanga. Ni ho yavuye mu ibanga, atoroka igihugu.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Mu rugo rwa Gen. Numbi ‘wahunze’ havumbuwe intwaro nyinshi zirimo iziremereye
    Ntekereza ikikintu kuki muzamuvuga amakuru ya Congo cyane kndi mbona mukorere murwanda?

    – Ese mugira icyicyaro muri congo cg Abakozi uburyo amakuru yaho muyabona 100/100.

  2. Mu rugo rwa Gen. Numbi ‘wahunze’ havumbuwe intwaro nyinshi zirimo iziremereye
    Ntekereza ikikintu kuki muzamuvuga amakuru ya Congo cyane kndi mbona mukorere murwanda?

    – Ese mugira icyicyaro muri congo cg Abakozi uburyo amakuru yaho muyabona 100/100.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *