Mu rusobe rw’ibitutsi, Chris Brown yandagaje Trump anamwita indaya

Sangiza iyi nkuru

Yifashishije urukuta rwe rwa Instagram icyamamare Chris Brown yandagaza Dodald Trump wiyamamariza kuba Perezida wa USA, amutuka uruhurirane rw’ibitutsi harimo no kumwita indaya amuziza kwanga abirabura.
Mu bikorwa byo kwiyamamaza Trump agenda akorera hirya no hino muri Amerika, usanga imwe mu migabo n’imigambi aba abwira abaturage ko azirukana abirabura bose babarizwa muri icyo gihugu.
N’umujinya mwinshi, Chris Brwn yasangije ibitekerezo bye n’abamukurikira kuri Instagram agira ati “igicucu, indaya gusa iyo migambi mibisha ufite Imana izayikwitura! Kandi uko niko kuri.”
chris brown270915
“kutemera umuco w’abirabura,umuco wa Aziya,umuco w’abayisilamu cyangwa uwa Amerika y’Epfo nibo bagufashije kuba uwo uriwe gicucu!kutatwemera bituma dukora cyane tudahari waba bihehe.
iyo twateguye ibirori hari abazungukazi bifuza kuba nkatwe, ninde se uturusha kuririmba haba injyana ya R&B! aho iyo urimo kuyumva ntuba umeze nk’urimo kurya umugati? Brandy na Beyonce ko ntawe unena undi, ninde urusha rubanda kubakunda! Nta muswa muri twe muvandi (Nigga)
duhe amahoro ujye koza abapagasi bawe unakorope hotel zawe ubundi umuryango wawe ubeho! kuko ntushoboye kwicara mu biro uvuga ubusa bw’amoko, si nshaka kubona ikibi iruhande rwanjye ahubwo icya mbere ni ukuzana Imana muri wowe, ntugakine n’imbaraga utazi! Ok,ok, imikino tuyishyire ku ruhande, gicucu,gicucu Trump”
Ibi Brown yabivuze mu gihe hari abandi benshi bakomeje kugenda bikoma Trump bavuga ko aramutse abaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yaba umunyagitugu gishobora kujyana isi mu icuraburindi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *