Perezida Andrzej Duda wa Pologne ategerejwe i Kigali kuri uyu wa Kabiri tariki ya 6 Mutarama, mu ruzinduko rw’akazi rugamije gushimangira ubufatanye hagati y’igihugu cye n’u Rwanda.
Ni amakuru yemejwe n’Umuvugizi wa Perezida Paul Kagame, StĂ©phanie Nyombayire.
Perezida Andrzej Duda uzaba aherekejwe na madamu we, Agata Kornhauser-Duda, azagera i Kigali akubutse i Nairobi muri Kenya aho ari kugirira uruzinduko rw’iminsi ibiri.
Biteganyijwe ko Perezida wa Pologne agomba gusura ibihugu birimo Kenya, u Rwanda na Tanzania; mu ruzinduko ari kugirira muri Afurika rugamije gutsura umubano n’ibihugu byo kuri uyu mugabane.
Nyuma yo kugera i Kigali biteganyijwe ko azagirana ibiganiro na mugenzi we Paul Kagame w’u Rwanda, hanyuma banayobore umuhango uzasinyirwamo amasezerano y’ubufatanye hagati ya Kigali na Warsaw.
Ni amasezerano azaba yiyongera ku yo ibihugu byombi bisanzwe bifitanye mu nzego zirimo uburezi, igisirikare, ubuhinzi, ubucuruzi ndetse n’ishoramari.
U Rwanda kuri ubu rufite abanyeshuri barenga 1,500 biga muri Pologne; ibirugira igihugu cya mbere cy’amahanga kihafite benshi.
Umubano u Pologne ifitanye n’u Rwanda watumye muri Kamena 2022 gitangaza ko giteganya gufungura Ambasade i Kigali, nyuma y’umwaka umwe u Rwanda ruyifunguye i Warsaw.
Perezida Andrzej Duda n’intumwa zizaba zimuherekeje kandi biteganyijwe ko bazitabira ihuriro ry’abanya-Pologne ryiga ku bukungu, banasure sosiyete ya LuNa smelter y’iwabo yashoye imari mu Rwanda mu bijyanye n’ubucukuzi.
Bazasura kandi urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi.
Biteganyijwe ko nyuma yo gusoza uruzinduko rwe mu Rwanda, Perezida wa Pologne azahita yerekeza muri Tanzania.


