Abadepite basabye ko abakoresha badatangira abakozi imisanzu y’ubwiteganyirize bw’izabukuru, bajya bayishyuzwa ku ngufu. Ibi barabivuga mu gihe hari abari mu kiruhuko cy’izabukuru bataratangiwe imisanzu bikaba byarabateye ubukene. Bamwe mu badepite basanga RSSB ikwiriye guhabwa ububasha butuma yishyuza ku ngufu abadatangira imisanzu abakozi bakayakoresha ibindi ku nyungu bwite nk’uko RBA dukesha iyi nkuru ibitangaza. Depite Murebwayire Christine yagize ati “”Mu bikorera ugasanga ku mushahara w’umukozi bakuyeho amafaranga y’ubwiteganyirize aho kugira ngo bayajyane aho bagomba kuyajyana bakabanza bakayashora muri business zabo icyo gihe bituma uko bateganyije mu isanduku y’ubwiteganyirize, amafaranga atageramo, umuntu yaba apfuye ugasanga biteye ikibazo cyangwa yahindura akazi ugasanga imisanzu ye ntayirimo.” Na ho Depite Izabiriza Marie Mediatrice ati “RSSB ububasha turi kuyiha nigende yishyuze ku ngufu nibyanga urwo rwego rube rwakwakirwa ibihano kandi runatange n’ayo mafaranga kuko niba bayakase kuki bajya kuyikoreshereza?” Depite Muhongayire Christine we ati “Iyo hari umukoresha wakase ku mukozi igice cy’amafaranga ye hanyuma ntayatange muri RSSB na we ngo ashyireho cya gice umukozi agomba ni ukuvuga ngo aba akoze amakosa ni ho twavugaga ngo kuri uwo mukoresha wakoze amakosa RSSB igomba kumwishyuza ku ngufu.” Ikigo cy’ubwiteganyirize mu Rwanda kivuga ko kuri ubu 8% by’abagejeje igihe cyo gukora ari bo bateganyirizwa ikiruhuko cy’izabukuru. Gusa Leta yashyizeho gahunda ya Ejo Heza kugira ngo abiteganyiriza babe babikora bitanyujijwe ku bakoresha. Itegeko riteganya ko guteganyiriza umukozi imisanzu y’izabukuru (pension) umukoresha atanga 5% harimo n’ay’ibyago bituruka ku kazi na ho umukozi akitangira 3% by’umushara mbumbe. Ni ikibazo cy’ingutu munyamabanga mukuru w’imwe mu masendika y’abakozi, Ntakiyimana Francois avuga ko bakomeje kwakira ibirego byinshi by’abakozi batatangiwe imisanzu y’ubwiteganyirize bw’izabukuru. Ati “Ibibazo twakira ni byinshi kuko kugeza ubu mu gihe cy’umwaka tumaze kwakira ibirenga 150, twandikira RSSB tuyigaragariza ibibazo bihari ugasanga biragoye kuba bajya gukurikirana wajya kureba n’ubugenzuzi bw’umurimo mu turere ugasanga baba mu bintu byinshi bituma badakurikirana ibyo bibazo bikoma mu nkokora itegeko rya pension n’itegeko rigenga umurimo muri rusange.” Abakoresha batungwa agatoki ko badatangira abakozi imisanzu y’ubwiteganyirize banze kugaragara mu itangazamakuru. Bamwe bavuga ko ibyo byamenywa na RSSB.

6 Responses
Mubishyuze ku ngufu-Abadepite ku kibazo cy’abakoresha batishyura ubwiteganyirize
Rssb se yo ntifite abana ikoresha ntibatangire imisanzu hashize imyaka 2 biteye agahinda

MUZAZE MU MA HARMACIES YIGENGA MUREBE
Mubishyuze ku ngufu-Abadepite ku kibazo cy’abakoresha batishyura ubwiteganyirize
MUZAZE MU MA HARMACIES YIGENGA MUREBE
Mubishyuze ku ngufu-Abadepite ku kibazo cy’abakoresha batishyura ubwiteganyirize
Nagahinda. Ibi byambayehho imyaka hafi10 namenyesheje
RSSB ikora audit aho kundenganura bahera mû kwezi bakoreyeho audit.
Natanze ikirego ndatsinda mbaha copy de jugement ariko igiteye agahinda barambwiye ngo bafatiriye comptes bancaires za company yafunze imiryango !
Ubu ndi mu gihirahiro.