Mudahusha (Sniper) warashe Osama Bin Laden ni muntu ki? – REBA AMAFOTO

Sangiza iyi nkuru

Robert J. “Rob” O’Neill yavutse ku wa 10 Mata 1976, i Butte mu mujyi wa Montana muri Leta zunze ubumwe za Amerika, uyu mugabo akaba yari umusirikare wa USA by’umwihariko mu ikipe ya ba mudahusha mu rurimi rw’amahanga bita “Snapers”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Aka gace yavukiyemo ni nako yakuriyemo, se umubyara, Tom ngo akaba yarakundaga kumutoza guhiga, akihisha undi akamuvumbura, ku myaka 19 ubwo yari arangije Kaminuza yo muri Butte nibwo yinjiye mu gisirikare cya USA, ashyirwa mu mutwe wa gisirikare w’abarashi kabuhariwe (U.S. Navy SEALs).
rob-oneill
Gusa ngo mu nzozi ze yumvaga yifuza kuba umurashi kabuhariwe kandi wabigize umwuga, gusa ngo nyuma yo kugera kuri aya mahirwe ngo yagiye muri misiyo bahabwaga zisaga 400 zose agataha amahoro.
Nk’uko bigaragara kuri Wikipedia ye, ngo ku nshuro ya 11 ubwo yahabwaga misiyo ngo yavuye mu rugo asezeye ku muryango, kubera ko misiyo yari yahawe yumvaga azayigwamo, gusa ngo aza kuyisoza neza.
Mu ntambara yagiye ajyamo agataha amahoro, harimo intambara 2 y’abaturage yo muri Liberia ku mugabane wa Afurika muri operasiyo yiswe “Operation Shining Express” yari igizwe n’abasirikare kabuhariwe bari baje kurinda abambasade ya Amerika muri Liberia ndetse n’abaturage ba Amerika bari bari muri iki gihugu mu 2003 ubwo intambara z’abaturage zavuzaga ubuhuha.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
By’umwihariko kandi ngo akaba ari no mu basirikare bahawe misiyo yo kujya gutabara Captain Phillips, umusirikare wa USA wari waraguye mu gatsiko ka Somali pirates, muri iyo operasiyo nawe ngo habuze gato ngo ayigwemo.
Operasiyo yo muri Iraka, operation Red wings yo kuva ku wa 27 Kamena kugera muri Nyakaga hagati 2005, yo muri Afganistan, n’izindi zitandukanye yagiye yoherezwamo akazisoza amahoro.
jj
Operation Neptune Spear, niyo operasiyo yatumye uyu musirikare aba ikirangirire ku isi yose, nyuma yo gutangazwa nk’umurashi wa mudahusha warashe Osama Bin Laden, igihangange cyari cyarabujije USA ibitotsi.
Iyi misiyo n’uyu musirikare yari arimo, ngo yari ifite intego ebyiri (Kill or capture), kwica cyangwa gufata mpiri, kuko Leta ya USA yashakaga Osama ari muzima cyangwa kumubona ayapfuye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ahagana saa saba z’ijoro (01:00) tariki ya 2 Gicurasi 2011, nibwo O’Neill yarashe isasu ry’umutwe Osama Bin Laden, umuyobozi w’umutwe w’intagondwa z’Abasilamu (Al Qaeda), operasiyo bari bahawe yiswe “Operation Neptune Spear” muri Pakistan.
Imidali y’ishimwe yagiye ahabwa n’igisirikare cya USA, ni imidali ibiri ya Silver Star Medal, imidali 4 ya boronze (Bronze Star Medal), ibihembo 3 bizwi ku izina rya PUC (Presidential Unit Citation),..
Bronze1 horz
Iyi operasiyo niyo ya nyuma O’Neill yoherejwemo nyuma y’imyaka 16 arwanira Leta zunze ubumwe za Amerika, ubu akaba yarasezeye mu gisirikare akaba afite izindi nshingano mu buzima busanzwe.
ji
Amafoto ya ba mudahusha (snipers):
snaper4 snaper5 snaper6 sniper-3 sniper sniper2
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *