Muduhe amafaranga tutazateza akavuyo mu matora-Abasaga 300 babwira NRM

Sangiza iyi nkuru

Abantu basaga 300 bagiranye ikiganiro n’abategetsi mu Ishyaka riri ku butegetsi muri Uganda ( National Resistance Movement, NRM) basaba ko bahabwa amafaranga kugira ngo ” batazateza akavuyo mu gihe cy’amatora.”

Aba bavugaga ko ari abo muri National Unity Platform ya Bobi Wine, bavuga ko ” bakeneye amafaranga ngo bazitoinde ariko nanone bahindure uruhande, bashyigikire NRM.”

Aba bari baturutse mu duce twa Nakawa, Kawempe, Kampala Central, Rubaga na Nakawa, ku Cyumweru bahuriye i Kololo ku kibuga na Minisitiri w’Intebe, Ruhakana Rugunda, Umuyobozi wa NRM wungirije, Nakawa, Moses Kigongo na Emmanuel Dombo ushinzwe itumanaho muri NRM.

Umuyobozi wabo, Abdu Kabenge uvuga ko ari we wari uhagarariye abamotari baba muri NUP, yagize ati ” Nimuduha hagati y’imitwaro 50 (500,000) kugeza kuri miliyoni ntabwo tuzateza akavuyo ku munsi w’amatora.”

Abwira Rugunda ati ” Icy’ingenzi ni ugguharanira amahoro. Rugunda, rwose aba bantu bose bicaye aha imifuka yabo iramutse imwenyura, nta myigaragambyo mwabona muri Kampala.”

Joel Ssenyonyi, uvugira NUP yavuze ko aba bantu batazwi muri NUP ahubwo ko ari urubyiruko rushonje rwishakira amafaranga. Ati ” Abo ntitubazi, ntitwigeze dukorana nabo.”

Daily Monitor dukesha iyi nkuru ntiyatangaje icyo abo muri NRM basubije uru rubyiruko.

Aba barasaba amafaranga ngo badateza akavuyo mu gihe polisi yo yavuze ko abazagaragara muri ibi bikorwa bazakubitwa kugeza igihe bazicuza impamvu ba nyina bababyaye.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *