Umugore n’umugabo iyo biyemeje kubana hari bimwe mu byo usanga baziranyeho bo ubwabo gusa abagore bagira ingeso z’ibanga abagabo babo baba batazi niyo babigenza gute ntibabimenya.
Bimwe mu byo twaganirijwe n’umwe mu bagore batuye i Kigali tutifuje kuvuga amazina yadungarije bimwe mu bintu bakunze gukora nyamara abagabo babo batapfa kurabukwa.
1.Burya ngo imikorere y’umugabo mu rugo hari undi mugore utari uwe uba uyizi yose (inshuti ye magara)
Uko byasa kose umugore wawe aba afite undi mugore w’inshuti ye magara ku buryo ibyo mwakoze byose agenda akabimuganiriza kandi ibi ntuzigera ubimenya na gato nunababonana azakubwira ko baba biganirira ibyabo byabagore.
2.Iyo wagiye mu kazi ku buryo bigusaba kurara, umugore wawe ararana umwe mu myenda yawe
Nk’uko bisanzwe mu buzima tubamo, hari igihe umugabo wawe ajya mu kazi bikaba ngombwa ko arara wenda nka kabiri cyangwa gatatu icyo gihe rero wambara imyenda ye kugirango wumve utuje kandi ntabwo abimenya.
3. Ibitekerezo akugezaho hari undi biba byaraciyeho mbere yawe
Umugore wawe ashobora kukuganiriza ku mushinga runaka ashaka gukora cyangwa wenda ikintu ashaka ko mukora mu rugo, igihe cyose azakubwirwa ibi, uzamenye ko hari uwo yabanje kubibwira mbere yawe kandi ari wowe uzabishyigikira, uwo ni ya nshuti ye magara utazi cyangwa uzi ariko ntubyiteho.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya



