Mu gihe cyo gutera akabariro usanga abagabo bamwe na bamwe bita ku byishimo byabo ntibarebe ku bo barimo kugatera ngo bamenye uko bamerewe niba babishimiye cyangwa babapinze, nyamara hari uburyo umugabo akwiye kwitaho akamenya niba umugore amufata nk’inzobere cyangwa niba yamupinze.

Bimwe muri ibyo bimenyetso umugabo akwiye kwitaho ni ibi bikurikira:
1.Umugore ahumeka bisanzwe
Akenshi iyo umugabo n’umugore bari mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina, usanga umugore yiruhutsa, ahumeka insigane, mu gihe rero igikorwa kirimbanyije agakomeza guhumeka bisanzwe, wowe mugabo menya ko yagupinze atigeza anyurwa n’ibyo wamukoreye.
2.Akubwira ko yarangije
Iyo umugore atakwishimiye mu gihe cyo gutera akabariro, akubwira ko ibyishimo bye byageze ku ndunduro kandi hashize agahe gato icyo gikorwa kibaye.
Muri rusange niba umugore wawe yari asanzwe amara iminota 20 atararangiza nyuma hashira iminota 10 akakubwira ko yarangije menya ko atakwishimiye, keretse habaye izindi mpamvu wenda zituma icyo gikorwa akishimira birenze.
3.Ntabira icyunzwe
Abakobwa cyangwa abagore iyo bari mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina usanga babira icyunzwe mu gituza, ku gahanga, n’inyuma y’amavi. Igihe ibyo bitabaye menya ko yagupinze keretse ku wo biterwa n’umubiri we.
4.Igitsina cye ntikireguka
Ubusanzwe umugore uterwa akabariro usanga igitsina cye kiyongereye nibura inshuro 15 ku kigero cyari gisanzwe, rero iyo umugabo agerageje kwinjizamo igitsina usanga bitamw
oroheye bikaba akarusho iyo yambaye agakingirizo kuko biba ingume.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Icyo gihe wowe mugabo uzamenye ko umugore yagupinze ukaba urimo gucurangira abahetsi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


