Ni kenshi umugabo ashidikanya ko umugore we ashobora kuba atamukunda bitewe nuko aba yarabuze ibimenyetso bya simusiga bimuhamiriza ko umukunzi we amukunda byakataraboneka.

1.Yumva akumbuye umugabo we nyuma y’igihe gito
Iyo umugore akunda umugabo we uzasanga igihe adahari yumva amukumbuye umunsi umwe udahari akumva wamubererye igihe kirekire.
2.Ahora ashaka udushya yakorera umugabo we
I yo umugore akunda umugabo we uzasanga aharanira kugira udushya akorera umugabo we kugirango arusheho kumukunda.
3.Akunda umugabo we mu bibi no mu byiza
Iyo umugore akunda umugabo we bya nyabyo ntabwo ahindurwa n’ibihe uko byagenda kose amwereka ko amukunda haba mu bihe bibi no mu byiza.
4.Ahora yumva umgabo we ariwe w’imbere
Umugore ukunda umugabo we uzasanga ariwe agira nyamabere mu buzima bwe bwa buri munsi no mu bikorwa akora.
5.Akora ibintu bituma umugabo we arushaho kumwiyumvamo
Umugore ukunda umugabo we uzasanga akora ibintu niyo byaba bito bituma umugabo we arushaho kumwiyumvamo. nko kumutekera ibiryo akunda, kwambara imyenda akunda kugirango amushimishe, ..
6.Igihe yishima kurushaho ni igihe aba ari kumwe n’umugabo we
Niba igihe wumva wishimye kurushaho ari igihe uri kumwe n’umugabo wawe ni kimwe mu bimenyetso bigaragaza ko ukunda umugabo wawe by’ukuri.
7.Ashyigikira umugabo we mu ntego afite
Umugore ukunda umugabo we uzasanga aba amushyigikiye akanamufasha kugera ku ntego ze, ndetse ashishikajwe no kumugira inama y’icyatuma agera ku iterambere ryihuse.
Niba wumva hari ibyo udakora rero gerageza kugirango urukundo rwanyu rurusheho gutera imbere.


