Mugabo dore ibyo ukwiye kwitwararika mu gihe ufite umugore utwite

Sangiza iyi nkuru

Umugore utwite akenera byinshi bitandukanye bimufasha kumererwa neza mugihe atwite kimwe muri bimwe aba akeneye harimo no gutera akabariro nibyiza rero ko umenya uburyo bukwiye bwo guteramo akabariro igihe umugore wawe akuriwe(atwitwe).

N’ibyiza ko umugore aryamira urubavu umugabo akamuturuka inyuma. Bitewe n’uko inda iba imaze kuba nkuru kiba kizira ko umugabo yajya hejuru y’umugore we kuko biba byagira ingaruka ku mwana uri munda

Burya iyo inda itaraba nkuru ngo ibe yagaragara n’amaso, biba byiza kandi bikarushaho kuryohera no kunogera umugore, iyo umugabo yinjira mu mugore cyane(penetration). Ngo bituma yumva aryohewe akarushaho guhaza ukwifuza kwe kuko iyo umugore atwite, n’ubushake bwo gutera akabariro buriyongera.

Biba byiza cyane iyo ubasha gutega amatwi ukumva umugore wawe/ukanamusetsa mu gihe atwite, cyane cyane mu gihe mukora imibonano mpuzabitsina, kuko bimwongerera ubwuzu no kumva yirekuye akanisanzura, bityo akarushaho kumererwa neza.

Umugore afite uburenganzira n’ubushobozi bwo kuba yavuga OYA ku ngingo yo gutera akabariro bitewe n’uko yumva amerewe. Ariko ntibivuzeko yabigira akamenyero kuko burya abigize umuco, bishobora gutuma umufasha we ahindura intekerezo akaba yanamuca inyuma.

Gusa ibi byose biba byiza iyo ubikora ugendeye ku mabwiriza ya muganga kuko niwe uba uzi inda utwite aho igeze n’ibyo ikeneye.

Kanda Subscribe kuri Bwiza TV ujye ubona videwo zigezweho z’ubuzima,imikino,imyidagaduro…

YouTube player

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *