Mugabo Gabriel wakiniraga Police Fc yamaze gusinya amasezerano muri Rayon Sport

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’uko abakinnyi b’ikipe ya Rayon Sport bakomeje guhura n’ikibazo cy’imvune ndetse bikagaragara ko hacitsemo icyuho mu bwugarizi bw’ikipe, ubu Rayo Sport yamaze gusinyisha umukinnyi Mugabo Gabriel wakiniraga ikipe ya police Fc amasezerano y’imyaka 2.
Ni ku nshuro ya kabiri uyu mukinnyi atekerezwa n’ikipe ya rayon Sport kuko ku nshuro iheruka nabwo byapfuye kuri final yari agiye gusinya amasezerano.
Mu kiganiro uyu mukinnyi yagiranye n’itangazamakuru yavuze ko aje kongera amaraso mashya mu ikipe ndetse akazagerageza no kugarura icyizere mu bafana cyane ko n’iyi kipe yakimugiriye ikamuha amasezerano yy’imyaka 2.
Ni nyuma y’uko ikipe ya Rayn Sport ivunikishije umukinnyi wayo wayirindiraga defanse manzi Thierry uzanamara igihe kirekire hanze y’ikibuga kubera imvune.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu mukinnyi yakomeje avuga ko atewe ishema no kongera kugaruka muri iyi kipe kuko yagiye atakaza amahirwe kandi yarahamagawe bityo akaba avuga ko agiye gukoresha imbaraga ze zose mu kuyigaragaza neza.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *