Mu gihe abagabo benshi birirwa batakambira bagenzi babo babaganyira ibibazo baterwa no gutera akabariro bakarangiza mu masegonda, abandi ugasanga banga gutaha kare ngo abagore babo batabatura amaganya, nyamara hari inama bashobora gukurikiza bagashimisha abo bashakanye ntibarangize vuba.

Ahanini kurangiza vuba ku mugabo bikurura ibibazo byinshi mu ngo birimo gutandukana kw’abashakanye umwiryane wa hato na hato gusa byose biba kuberako abagabo badafite ubumenyi buhagije ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsina , abandi bigaterwa n’imiterere y’umubiri wabo.
1.Kwikinisha(masturbation)
Ni byiza ko mbere ho gato nibura isaha imwe cyangwa abiri mbere yo gukora imibonano wikinisha bityo ngo bizagabanya ubushyuhe bukurimo bityo uruhuke ku buryo umara igihe kinini mu gihe ukora imibonano.
2.Gukinisha igitsina cyawe
Mbere yo gukora imibonano mpuzabitsina,ni byiza ko ubanza gukinisha igitsina ikijyana hirya no hino kugira ngo wongere igihe kigomba kumara gifite umurego.
Ikigo cy’ubuvuzi cya Mayo kivuga ko ibi bizatuma imibonano ikorwa neza.
3.Gufata ku mutwe w’igitsina
Gufata ku mutwe w’igitsina cyawe ni kimwe mu bituma gifata umurego ku buryo butagoranye .
Ni byiza ko wowe mugabo ukomeza kuhafata kugeza ubwo wumva ubushake bwo kurangiza bugabanutse.
4.Kumara nibura amasegonda 30 nyuma yo kurekura ku gitsina
Nyuma yo kurekura igitsina tuza nibura amasegonda 30, ibi bikaba bishobora gufasha igitsina kugabanyuka umurego ariko ubushake bwo gukora imibonano bwo buzakomeza.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
5.Gukoresha agakingirizo
Urubuga rwa Internet Penishealth.com bavuga ko ari byiza gukoresha agakingirizo kuko bifasha kutarangiza vuba ikindi ngo ni byiza gushaka ikintu cyaguhuza mu mutwe mu gihe cy’imibonano kugira ngo nabyo bigufashe kumara igihe kirekire.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


