Muganga mu Bitaro bya Kanombe yavuze uko bigenda ngo umugore abe yabyara abana icyenda

Sangiza iyi nkuru

Umuganga w’abagore ku Bitaro bya gisirikare by’ u Rwanda (Rwanda Military Hospital), Dr Rurangwa ThĂ©ogène, avuga ko nta gitangaza kirimo kuba umugore yabyara abana icyenda kuko ngo bishoboka gusa bikaba bidakunze kubaho.

Dr Rurangwa yabwiye BBC ko atatangajwe n’uko umugore wo muri Mali, Halima Cisse yabyaye abana icyenda.

Dr. Rurangwa ati: “Akenshi biba muri ‘artificial fecundation’ [uburyo bwo gusama butari ubwa kamere], [ariko] na ‘division’ [kwicamwo ibice kw’intanga] isanzwe [birashoboka]”.

Akomeza agira ati ” Nk’uko umuntu abyara impanga bishobora kuba ko umuntu abyara impanga nyinshi. “Hari intanga imwe ishobora kubyara benshi muri nyababyeyi y’umugore iyo yahuye n’intanga imwe y’umugabo.”

Uyu muganga avuga ko bishoboka ko nanone intanga imwe y’umugore ishobora guhura n’intanga imwe imwe y’umugabo.

Mu Rwanda bimenyerewe ko hari ababyeyi babyara abana bane cyangwa batatu gusa abana icyenda benshi hirya no hino babatangaje.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *