Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports, Massoud yatangaje ko ikipe ya Rayon nta yandi mahitamo ifite uretse gutsinda ikipe ya Onze Createurs yo muri Mali iherutse kuyitsinda igitego kimwe ku busa ubwo yari yagiyeyo mu irushanwa rya CAF CC.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu cyumweru cyashize, nibwo ikipe ya Rayon Sports yagiye gukina umukino wa mbere n’iriya kipe yo muri Mali, aho yatsindiweyo igitego kimwe ku busa cyatewe no kutumvikana hagati y’abakinnyi bo ku rihande rwayo.
Biteganyijwe ko umukino wo kwishyura uzabera i Kigali muri wikende itaha, ikipe ya Rayon Sports ikaba isabwa gukora aho bwabaga ikishyura ndetse byanaba ngombwa igatsinda kuko bazaba bayisanze iwayo bityo ikabasha no kuba yakomeza.
Uyu mutoza agira ati”yego koko twaratsinzwe mu mukino wa mbere, ariko dufite uruhande rwiza niyo mpamvu tugomba kuzashimisha abafana mu minota 90 y’umukino. Ikipe ya Onze createurs ni ikipe ikomeye ariko nizeye ko tuzakina umukino mwiza nk’abantu bari iwabo.”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Yakomeje agira ati “turi hano kubera impamvu, igitego kimwe kuri zeru ntabwo gikanganye cyane ku buryo tutakishyura tukanatsinda kugira ngo tubashe gukomeza bityo tukanahangana n’abakomeje kutunenga.”
Ni mu gihe biteganyijwe ko kuri uyu wa kane ikipe yo muri Mali, Onze createurs iri busesekare i Kigali mu mukino wo kwishyura, umukino ukaba uteganyijwe kuwa Gatandatu aho ikipe ya Rayon Sport isabwa kwitwara neza.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


