Mugore, menya impamvu ushobora kuba utagira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina

Sangiza iyi nkuru

Kutagira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina mu ndimi z’amahanga byitwa ‘frigidity’ ni ikibazo kitoroshye kuko bituma benshi babaho mu buzima bubashaririye kuko uretse no kuba abagabo babibaziza na nyir’ubwite bimutera ipfunwe akumva ko atameze nk’abandi.

kutagira ubushake ku mugore ni iki?

Kugira ngo byumvikane neza abahanga basobanura ko kutagira ubushake bwo gutera akabariro ku bagore wabifata nk’uburemba ku bagabo,

Ni ukuvuga ko ari igihe umugore aba atagira ubushake (desir sexuel) bw’imibonano mpuzabitsina yanayikora, ntagire icyo yumva ndetse ntagere no kubyishimo bya nyuma (orgasme) bikamera nk’aho ntacyo akoze.

Ni iki gitera umugore kutagira ubushake bw’imibonano ?

Indwara yo kutagira ubushake bw’ imibonano mpuzabitsina ku bagore ishobora guterwa n’ impamvu zitandukanye harimo uburwayi nka

diyabete, indwara z’umutima, Hepatite, Cancer,….
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Ishobora kandi guterwa n’ihungabana umuntu yahuye na ryo, kwiheba gukabije, gufatwa ku ngufu, ugutandukana kw’ ababyeyi bawe bikakwangisha imibonano,
imisemburo itameze neza mu mubiri, ingaruka z’imiti umuntu aba yaranyoye harimo n’iyo kuboneza urubyaro, kumara igihe kirekire udakora imibonano n’ibindi.

Akenshi iki kibazo kigaragara akenshi ku bagore bakuze (Bacuze cg bari hafi gucura), ibi ahanini biterwa n’imisemburo iba yaragabanyutse mu mubiri wabo yo bita estrogen, bigatuma umugore yumva nta mibonano mpuzabitsina ashaka,

Ibi kandi bikaba bigira ingaruka nyinshi ku bashakanye, harimo n’ubwumvikane buke hagati yabo.

Tukugire inama

Niba ufite iki kibazo cyo kubura ubushake bwo gukora imibonanompuzabitsina, kandi ukaba uri umukobwa cyangwa umugore,

Wagakwiye kunyarukira kwa Muganga w’indwara z’abagore (Gynecologist), maze akaguha ubufasha bwihuse cyangwa se ukagisha inama.

Iki ni ikibazo gikomerera urugo, ariko kikaba n’ikibazo gishobora kivurwa kinakira mu buryo bwihuse.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Assumpta Gema/Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *